MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Gitifu wayoboraga Umurenge wa Murundi yahagaritswe mu nshingano

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
15/07/2021

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwahagaritse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi nyuma yo kwakira ibirego bimushinja kwambura amafaranga abantu batandukanye.

Uyu muyobozi yahagaritswe mu minsi ishize ubwo hakorwaga guhindurira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge indi mirenge bayoboramo itandukanye niyo babagamo.

Hari abashyizwe mu mirenge mishya abandi bahabwa izindi nshingano zitandukanye n’akazi bakoraga, urugero ni nka Nkurunziza Pascal wari ushinzwe ubutegetsi mu Murenge wa Kabarondo wazamuwe akagirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama.

Hari kandi Nsoro Bright wayoboraga Umurenge wa Mwiri wagizwe Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere, n’abandi batandukanye bahinduriwe imirenge.

Kuri Mutesi Jacky wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi we siko byagenze kuko yahawe ibaruwa imuhagarika mu kazi umurenge yayoboraga ukaba warashyizwemo undi uwuyobora.

MUHAZIYACU yamenye amakuru ko uyu mugore yarezwe na kampani ebyiri zimushinja kubambura amafaranga menshi .

Uwaduhaye amakuru yagize ati: “Hari kampani yitwa Benefactors Ltd yambuye miliyoni 74 Frw ndetse n’undi mucuruzi wo mu Karere ka Nyagatare yambuye miliyoni 100Frw, abo rero nibo bagiye kumurega ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumuhagarika.”

Ibi byanemejwe kandi na Meya  w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, yavuze ko uyu muyobozi yahagaritswe mu nshingano kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe koko niba ari byo.

Yavuze ko uyu muyobozi yifashishije kampani afatanyije n’umugabo we izwi nka Arise and Shine batse abantu amafaranga ariko ntibayabishyure kuri ubu akaba yahagaritswe ngo akorwego iperereza.

MUHAZIYACU yagerageje kuvugisha kumurongo wa telefone umucuruzi uvugwaho kwamburwa n’uyu muyobozi ariko ntibyadukundira.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaMurundi

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Hatangijwe gahunda y’ibikorwa bya Polisi ‘Police week’ hashyirwa ibuye fatizo ahagiye kubakwa inzu y’utishoboye

Bugesera: Hatangijwe gahunda y’ibikorwa bya Polisi 'Police week' hashyirwa ibuye fatizo ahagiye kubakwa inzu y'utishoboye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU