MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Hatangijwe gahunda y’ibikorwa bya Polisi ‘Police week’ hashyirwa ibuye fatizo ahagiye kubakwa inzu y’utishoboye

Niyirora ChristianYanditswe na Niyirora Christian
15/07/2021

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Bugesera ku bufatanye n’Akarere batangijwe gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ‘Police week’ hashyirwa ibuye ry’ifatizo  ahatangiye kubakwa inzu izahabwa umuturage utishoboye, mu Murenge wa Musenyi, Akagali ka Gacaca, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021.

Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro  hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakirwa umuturage witwa Nyirabanani Faina utuye mu Mudugudu wa Cyarubazi.

Ni umuturage utishoboye uhagarariye umuryango w’abantu batanu usanzwe utuye muri uyu mudugudu wari abayeho akodesha bimugoye, kuko nabyo atari afitiye ubushobozi bwo kwishyura.

Nyirabanani agiye kubakirwa inzu igizwe n’amatafari ahiye hose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga  9,700,000, azayubakirwa ku bufatanye bwa Polisi n’Akarere.

Abaturage bitabiriye uyu muganda banibukijwe kwirinda Icyorezo cya Covid-19 (Ifoto: Niyiyora C.)

Uruhare rw’Akarere mu kubakira uyu muturage rungana n’amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni eshatu ,hakubiyemo imicanga, amabuye,amatafari na garaviye. Naho ibindi bisigaye byose ni uruhare rwa Polisi rw’asaga 6,700,000Frw.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera CIP Vincent Musabyimana yibukije abitabiriye iki gikorwa ko mu byo Polisi y’u Rwanda ishinzwe gukora hatarimo gucunga umutekano gusa ahubwo ifite n’inshingano zo kubona umuturage atekanye abayeho neza kandi ataha aheza.

Yagize ati: “Twebwe nka Polisi y’u Rwanda twishimira kubona umuturage atekanye abayeho neza kandi ataha aheza, niyo mpamvu iki gikorwa ngaruka mwaka hategurwa ibikorwa byinshi bigamije kubaka imibereho myiza y’umuturage harimo no kubakira amazu abatishoboye baba batoranyijwe mu midugudu itandukanye.”

Yasabye kandi abaturage gukomeza ubufatanye mu gukomeza kubakira ubushobozi abatishoboye hashingiwe ku bikorwa Leta igenda ibagezaho, anabibutsa kwirinda Icyorezo cya Covid-19.

Ati: “Leta y’u Rwanda ntijya ihwema gushyira umuturage ku isonga ari nayo mpamvu ibi bikorwa byose biba bitugeraho. kubona aho kuba ni umusingi wo gushyira hamwe no kubyubakiraho mu  kwiteza imbere. Kandi nkuko mubizi ntago twatera imbere tudafite ubuzima bwiza niyo mpamvu tubibutsa ko Icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kica bityo dukaze ingamba mu kwirinda ikwirakwizwa rya Corona Virus.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera CIP Vincent Musabyimana n’umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Bugesera bashyira ibuye ry’ifatizo aho Nyirabanani yatangiye kubakirwa inzu(Ifoto: Niyirora C.)

Umuyobozi w’Ishami ry’ imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera Sebatware Magellan yashimiye ubufatanye bwa Polisi n’inzego za Leta mu miyoborere anashimira abaturage bagaragaje urukundo mu kuza kwifatanya muri icyo gikorwa.

Biteganyijwe ko muri iyi gahunda ngaruka mwaka y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi “Police week”, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera  izakora ibikorwa bitandukanye  mu iterambere ry’abaturage birimo gutanga umuriro ukomoka ku izuba (imirasire y’izuba) ku ngo zisaga 150 mu Kagali ka Gicaca; inakwirakwize amazi meza mu baturage.

Gutangiza iyi gahunda byanitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakoze umuganda,  bakurikiraniraga hafi uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yubahirizwa.

 

Umwanditsi: NIYIRORA Christian

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraBugeseraPolisi y'u Rwanda

UMWANDITSI

Niyirora Christian

Niyirora Christian

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umukuru w’umudugudu yakubiswe azira gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19

Kayonza: Umukuru w'umudugudu yakubiswe azira gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU