Bamwe mu bagize inzego zihariye z’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba (cellule spécialisé) mu mashuri makuru na kaminuza, barigaya ko ntacyo bafasha inzego z’ubuyobozi kubona ibisubizo birambye bishingiye ku buhanga n’ubushakashatsi bukorwa n’abarimu n’abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba nabwo bwemera ko butegera iki cyiciro ku buryo bwihariye kugirango bafatanye.
Bamwe mu barimu bigisha mu makaminuza yo mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko uruhare rwabo mu guhindura no gufasha abaturage rukiri hasi.
Munyaneza Damien ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yigisha muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ni umwe mu binenga.
Yagize ati: “Kimwe mu byo twinenze kandi tugikomeza kwinenga, ni uko byagaragaye ko ubushakashatsi dukora, budasangizwa abaturage kandi ari bo bukorerwa, mu mahame y’indangagaciro y’uburezi dufite, igihugu kigambiriye ni uko tugomba gutanga uburezi bufite ireme, kandi bushingiye ku bushakashatsi buba bwakozwe n’abanyeshuri n’abarimu kugirango bukemure ibibazo biri mu baturage, ikindi ubu bushakashatsi bukorwa ntitubuha agaciro kuko budasangizwa abo bugenewe.”
Ni kenshi usanga hari abantu banenga imyigishirize ya kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda kuko bidatanga ibisubizo by’ibibazo bihari, ndetse naho ibi bigo biri hamwe na hamwe ugasanga nta mpinduka ku baturage byabagezeho ku bijyanye n’ubumenyi.
Tuyizere Gerard abarizwa mu rwego rwihariye rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ishuri rya IPRC Ngoma, ni umwe mu bemeza ko ubumenyi butangwa butajyanye no gusubiza ibibazo biri hanze mu baturage.
Yagize ati: Kimwe mu bintu twasanze tudakora neza kugirango bigirire abaturage akamaro ni ubushakashatsi, mu gihe cyose wakora igenamigambi ridashingiye ku bushakashatsi no ku makuru yashingiye ku bushakashatsi, icyo gihe haba hari ibyago byinshi byo kwibeshya mu ishyirwa mu bikorwa, abashakashatsi benshi dufite bari mu makaminuza, ariko nibyo bakoze usanga bibitse mu tubati, umwe mu myanzuro twafashe ni ukwisubiraho tukareba uko twigisha n’ibyo twigisha niba bisubiza ibibazo by’abaturage koko.”
Aba banyamuryango bemeza ko bagomba guhuza kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi no gukora ibyo bashinzwe ku ntego y’uko ibyo bakora bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Yanzigiye Beatrice yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’inderabarezi i Rukara (UR-CE), avuga ko nta gisobanuro wabona watanga nko ku kigo cyabo kuba kigisha abarezi ariko, amashuri ari mu nkengero yacyo ntabe ari yo atsinda neza.
Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara uyoborwa na Mufulukye Fred, nawe yemeza ko hakenewe imikoranire hagati y’amashuri makuru na za kaminuza n’inzego z’umuryango zaho bari.
Yakomeje agira ati: “Aho natwe twahasangaga icyuho ntabwo natwe tubegera ngo tubafashe tubereke n’ibyo twifuza bakwire kuba badufashamo, ariko hari abo dushima bafatanya n’uturere; nko muri Ngoma kaminuza zaho zombi muri iyi gahunda yo kubakira abaturage bafite site ebyiri zitandukanye bamwe barubaka amazu atandatu, abandi barubaka ane, ibyo barabikora kuko ubuyobozi bwabegereye bubaka umusanzu wabo.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba hari amashuri makuru na kaminuza 12, aho higishwa amasomo atandukanye hakaba hari umwihariko w’uko Kaminuza y’u Rwanda ihafite amashami atatu rimwe ry’inderabarezi riri mu karere ka Kayonza i Rukara, i Rwamagana hakaba iryigisha ubuforomo n’ububyaza, naho i Nyagatare ho hari ishami ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.






