MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gahunda yo kwakira ibyo abaturage bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi yatangirijwe i Ngoma

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
09/02/2022

Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama hatangirijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka wa 2022-2023

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi batangije mu Gihugu hose gahunda yo gutanga ibitekerezo
bizatoranywamo ibizinjizwa mu igenamigambi n’imihigo by’Akarere mu mwaka wa 2022/2023 no kubagaragariza aho ibyashyizwe mu igenamigambi ry’umwaka wa 2021/2022 bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere (NST 1)
iteganya ko ikigero cy’uko umuturage w’u Rwanda yishimira uruhare agira mu bimukorerwa, kigomba kuba kigeze kuri 90%.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Jarama byibanze ku bikorwaremezo nk’imihanda no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, umwe muri aba baturage yagize ati: “Duhinga ibigori ariko iyo byeze tugurirwa ku giciro gito, icyo twifuza ni ukongerera agaciro ibyo duhinga tukabigurisha ku giciro cyo hejuru kuko ubu baduhenda bitwaje ko umuhanda wacu utari mwiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO,  Dr Safari Emmanuel avuga ko nk’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu bishimiye uruhare abaturage bahabwa, kandi bazakomeza kwigisha abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney we yagize ati: “Leta y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage kandi umuturage abigizemo uruhare. Leta yatangiye gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023, tuzaba twegereza umwaka wa 2024.”

“Turasabwa gukora cyane ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage tubigereho ndetse dukomeze tunakore n’ibindi.”

Minisitiri Gatabazi yasabye buri wese kugira intego, ahereye mu rugo rwe, iterambere rikazamuka

Ibitekerezo byatanzwe bizakusanywa bihurizwe hamwe, barebe iby’ingenzi bishyirwe mu bikorwa, ibizasigara nabyo bizimurirwa umwaka uzakurikiraho

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie mu izina ry’abaturage ba Ngoma yagaragaje ibikorwa bitandukanye byagezweho muri aka Karere, birimo kubaka hoteri, sitade, ubwanikiro bw’imyaka, amashuri; anavuga ko hubatswe imiyoboro y’amazi 675 byatumye ingo zikoresha amazi meza muri aka Karere ubu ziri ku kigereranyo cya 92% .

Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Barifuza amashuri yigisha imyuga ngiro na tekiniki mu buhinzi n’ubworozi

Iburasirazuba: Barifuza amashuri yigisha imyuga ngiro na tekiniki mu buhinzi n'ubworozi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU