Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Ngoma kuri uyu Gatatu yibukije abayobozi ko bagomba kunoza serivisi zihabwa abaturage kuko hari inyinshi bahabwa bagaragaza ko banenga,
Kuri uyu wa 09 Gashyantare ku biro by’Akarere ka Ngoma, Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo abagize inama njyanama y’akarere, komite nyobozi, abayobozi b’amashami mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 14, n’abari mu nzego z’umutekano. Iyi nama yanitabiriwe na Guverineri w’Intara y’ Iburasirazuba n’abamufasha.
Minisitiri Gatabazi yagarutse cyane ku buryo abaturage bakwiye guhabwa serivisi nziza kandi inoze,
Ati: “Twese uko twicaye ahangaha duhembwa nande? ni inde uduha umushahara? Umushara duhembwa nk’abakozi ni imisoro y’abaturage, ni gute waza kwaka serivisi ku muntu wowe uhemba akayikwima akagukerereza cyangwa akakwaka amafaranga adateganyijwe? Nagira ngo mbasabe gusubiza ubwenge ku gihe, gutekereza neza, ahasigaye duhangane n’igishobora gutuma umuturage wacu atishima”.
Hari ingingo zagaragajwe ko abaturage batishimye harimo serivisi zo gutanga ibyangombwa binyuranye zikwiye gukurikiranwa, abaturage bakabona serivisi bitabagoye.
Abayobozi basabwe gufasha bakabona serivisi nziza kandi inoze, mu zindi gahunda zikwiye kunozwa hagaragajwemo izo kwa muganga na Mituweli, kubona ibyangombwa by’ubutaka, kwandikisha ubutaka,…
Minisitiri Gatabazi avuga ko ari ibintu bibabaje kuba ushaka icyangombwa cy’ubutaka kikamara umwaka,
Yakomeje agira ati : “Iyo uri umukozi uhembwa buri kwezi icyangombwa kikamara umwaka wumva nta soni biguteye? Uburyo abaturage bahabwa iyi serivisi ntibabyishimira.”
Minisitiri Gatabazi yakomeje agira ati “Turasabwa kwivugurura, tukavugurura ibyo dukora udashaka kubikora akava mu mwanya akagenda, turashaka kubaka inzego zibanze zitarimo akajagari, turashaka kubaka inzego z’ibanze zifitiwe icyizere.”
Muri iyi nama abayobozi babwiwe ko bagomba kumva ko umuturage ari ku isonga ariko bakazirikana ko ari we mukoresha wabo bakwiye kubaha.







