Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Uwizeye Judith yasabye Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera yarahiriye manda y’imyaka itanu ko kuba barongeye kugirirwa icyizere ari uko bakoze neza, abasaba kurushaho gukorera abaturage bakabateza imbere.
Uwizeye Judith yasabye iyi komite kwita ku muturage kuko bagaragaje ko bakibakeneye.
Ati: “Icyo tubasaba ni ugukorana umurava; gukorana umwete, kwita ku baturage b’aka Karere, kandi kuba bagarutse muri iyi manda yindi nshyashya ni uko abaturage babagiriye icyizere; ni uko mu by’ukuri bifuzaga yuko hari ibyo bakomeza kubakorera.”
Ati: “Birumvikana ko batabagaye kuko iyo babagaya batari kubatora, kuba barabatoye ni uko bakibakeneye, rero twifuza ko umurava bahoranye bakongeraho n’ubundi kuko turi mu gihe kidazanzwe cyo gukora cyane; gushaka iterambere ry’aka Karere no gukorana neza n’abandi.”
Iyi Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera yarahiriye manda y’imyaka itanu ikuriwe na Richard Mutabazi akaba ari Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, nyuma yo kurahiririra inshingano zo kuyobora Akarere ka Bugesera mu myaka itanu iri imbere yijeje abaturage ba Bugesera ko we na bangenzi be bazakorana umurava mu kuzuza inshingano,