Umugore witwaga Nakabonye Elizabeth wari utwite inda y’imvutsi atuye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu murima yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Ku cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021 nibwo byamenyekanye nyuma yaho abonywe na Mukankiko Pascasie wari ugiye kwahirira inka agatabaza abaturanyi, bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu
Umukecuru witwa Mukeshimana Dancilla ufite imyaka 74 wari umuturanyi we yavuze ko yari yabyutse amubona mugitondo cya kare agendagenda hafi y’iwe ngo agakeka ko yishwe n’abantu bamusanze hafi y’umurima.
Murekezi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko koko uyu mugore yishwe gusa ngo abamwishe bakaba bagishakishwa, ku ikubitiro ngo hahise hatabwa muri yombi umugabo we uvuga ko yari yaraye ku mugore w’inshoreke ye, n’undi muturage umwe ngo kugira ngo bafashe RIB mu iperereza.
Yakomeje agira ati:”Abaturanyi be batubwiye ko nta muntu n’umwe bagiranaga ikibazo, umugabo we yari yaramushakiyeho inshoreke ebyiri urumva rero ntiyajya kuzishaka hatarimo ikibazo nubwo cyari kitarajya hanze, inzego z’umutekano zatangiye iperereza ni nayo mpamvu abantu babiri batawe muri yombi.”
Uyu muyobozi yavuze ko nyakwigendera kuri ubu umurambo we uri mu bitaro bya Rwinkwavu ukaba utegereje gukorerwa isuzuma ari na ko barindira inzego z’umutekano ngo zitange uburenganzira bwo kumushyingura.






