Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragarije abayobozi ko bakwiye kunoza ishingano baba bahawe, kandi biteguye ko isaha n’isaha babazwa ibyo bakoze, basanga hari ibyakozwe nabi bakabiryozwa, abereka ko mu gihe bahawe inshingano baba bagomba kwihutira kuzikora neza mu mucyo bibuka ko baba bakorera umuturage.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 05 Gashyantare 2026, ubwo yari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu nama y’Igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro yayo ya 20, ikabera muri Kigali Convetion Center (KCC).
Mu ijambo Perezida Kagame yagaragarije abayobozi bitabiriye iyi nama ko inshingano ya mbere bafite ari ugukorera abaturage, agaragaza ko mu gihe wahawe ibyo ugeza ku baturage ntubibagezeho, isaha n’isaha uba wabibazwa kandi byagaragara ko hari amakosa wakoze ukaba wabihanirwa.
Yagize ati: “Gufata inshingano cyane cyane ku bayobozi kugira ngo ibyo dukora, ibyo tugeza kubo tuyobora, igihe nikigera tube twabibazwa, tubazwe tuti wemeye inshingano isaba ibi, warabihawe mu nyungu z’Abanyarwanda, ibyo wabigenje ute? Ayo mikoro wayakoresheje ute? Wayagize ayawe cyangwa wayakoresheje icyo byari bigenewe? Kubazwa ibyo dushinzwe byaba na ngombwa tukabyishyura, bikunda kubaho kenshi nubwo hari bamwe batamenyekana, ariko dukwiye gukomeza umuco aho byamenyekanye umuntu akabibazwa.”
Perezida Kagame yavuze ko kudakorana kw’inzego biri mu bituma hari imishinga itegurwa nabi ndetse ikabura gikurikirana, bikadindiza iterambere. Yavuze ko abarangarana imishinga nk’iyo bagomba kujya babibazwa.
Ati: “Ibijyanye n’imishinga isaba ibintu byinshi kuyishyira mu bikorwa hari umushinga utegurwa ariko ugategurwa mu buryo butuzuye, ugasanga hari urwego rugomba kubitegura ariko nanone urwo rwego ntirufatanye n’abateguye. Icya kabiri umushinga ugomba gukurikiranwa, ariko hari aho bidakorwa ugasanga abantu ntibitaye niba warahagaze cyangwa warakomeje, n’intambwe yatewe ikaba ari nto cyane. Ibyo tugomba kubishakira igisubizo kugera ubwo bihagarara, cyangwa no gushaka ababisobanura bakabikurikiranwaho, bakabibazwa vuba na bwangu bitagombye no gutinda, ibyo ndabibabaza kandi bigombwa gushakwa uko birangira. Hari ibindi byinshi bikorwa nabi bikavangwa bikazanamo Leta, abikorera, bikagenda nabi, ugasanga umushinga wagombaga gukorwa imyaka ibiri ukagera mu wa gatatu n’uwa kane kandi abantu bagakomeza nk’aho ntacyo bitwaye.”
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka kuba yabaye ku wa 23-24 Mutarama 2024 ifatirwamo imyanzuro 13 igabanyijemo ibikorwa 41. Ibyashyizwe mu bikorwa ni 34 mu gihe ibigera kuri birindwi biri kugana ku musozo.
Ubundi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu Gihugu n’abo hanze. Baganirira ku iterambere ry’Igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibanda ku gusuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.






