Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bamuritse ibyo bamaze kugeraho babikesha kwihuriza hamwe mu makoperative, bamwe badoda ibikoresho bikagurishwa abandi bakorora amatungo , amafaranga avuyemo bakayazigama akabateza imbere.
Ibi bikorwa babimuritse kuri iki Cyumweru ku wa 03 Ukuboza 2023 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Rukomo.
Umuyobozi wa Koperative COTABUGA TWISUNGANE ikorera mu kagari ka Gahurura, Ngirimana Jean Damascène , yavuze ko ibikorwa by’ubworozi bw’amatungo magufi batangiye aribyo bimaze kubafasha.
Ati twatangiye dutanga 500 tugera aho tugura inkoko, badushishikariza kujya muri koperative, buri munyamuryango iyo agize ikibazo turamusura tukamuha ingoboka dufite intego ko byibura buri munyamuryango azagira itungo rye, twatangiye turi 15 ubu turi 50, ubu umutungo wacu nka Koperative ubarirwa mu bihumbi 500”.
Umuyobozi wa koperative TWIYUBAKE ikora ibikorwa, Nshumbusho Samson, yagarutse ku byo bakora by’ubudozi nuko batangiye.
Ati:”Koperative yacu imaze igihe kigera ku mwaka ikora ariko tumaze imyaka ibiri n’igice dukora kuko twatangiye turi itsinda,twatangiye turi abantu 20 ubu turi 62. Twakusanyije ibitekerezo ngo turebe umushinga dukora dusanga ari ubworozi kuko usanga umuntu adafite ukuguru ariko ukuboko gukora neza ubu abantu 58 tumaze kubaha inkoko abandi 4 tubaha inkwavu biturutse ku bikorwa dukora”.
Akomeza avuga ko nubwo bakora ibyo bikorwa bitandakanye bagihura n’imbogamizi. Ati:”Gusa dufite imbogamizi kubera ikibazo cy’uko hari abantu bagifite imyumvire yo kuvuga ngo sinajya kudodesha muri bariya bantu bafite ubumuga, bakareba isura y’ubumuga ntibarebe isura y’ubumenyi umuntu afite”.
Ngoboka James , Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare yagarutse ku bikorwa bimaze gukorerwa abafite ubumuga.
Ati:”Ndagira ngo mpere ku mategeko ashyirwaho arengera abafite ubumuga ,ubu turahagarariwe mu nzego zose kugira ngo tugire imibereho myiza, buri mwaka mu karere duha buri tsinda 1 000 000 RWF dutanga kandi insimburangingo 125 ku bafite ubumuga bo mu karere ka Nyagatare”.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyagatare Ndorimana Denis, avuga ko abafite ubumuga bagomba guhabwa umwanya mu nzego zitandukanye.
Ati:”Ntabwo nk’igihugu twagera ku iterambere hari igice cy’abantu cyasigaye inyuma, twese tuba dufite ubumenyi butandukanye biba byiza rero iyo tubuhurije hamwe”.
Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga byari bifite insanganyamatsiko igira iti:” Dufatanye n’abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z’iterambere rirambye”.
Muri ibi birori haremewe inka ebyiri, ihene 6 n’inyunganirangingo 25 ku bafite ubumuga bo mu Murenge wa Rukomo. Mu karere ka Nyagatare habarurwa abafite ubumuga 20 600 bagize 3% y’abaturage batuye aka Karere, akaba ari nako Karere gafite abantu bafite ubumuga benshi mu gihugu.







