Umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko Nyiratamu Marie Gorette, uzwi ku izina rya Sogokuru yashimiwe n’abantu bafite ubumuga yafashije kwiga no kwigirira icyizere igihe bigaga i Gatagara mu kigo cyigisha abantu bafite ubumuga butandukanye none ubu bakaba ari abantu bafite imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Igikorwa cyo gushimira Nyiratamu cyabereye mu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Ntarama kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.
Niyonsaba Alphonse ufite ubumuga bw’ingingo, ni umwe mu bahawe inyigisho na Nyiratamu zamwubatsemo kwigirira icyizere akagira umuhate wo kwiga neza kugira ngo azabashe kwirwanaho mu buzima, ubu ni umuganga ku kigo nderabuzima cya Ruhuha avuga ko uyu mukecuru Nyiratamu n’ubwo nawe afite ubumuga ariko yarangwaga no kugira inama abanyeshuri bigaga i Gatagara akabereka ko bashobora kuzitunga ndetse bakagirira akamaro na rubanda.
Yagize ati: “ Bamwe muri twebwe twagize amahirwe yo kubana na Nyiratamu i Gatagara turi abanyeshuri bafite ubumuga bw’ingingo. Mu by’ukuri icyo gihe ntabwo uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwaga nk’uyu munsi wa none, gusa twagize amahirwe kwiga dufite uyu mukecuru akaduhumuriza akatwubakamo ko tuzavamo abantu bazagirira akamaro igihugu ndetse n’imiryango yacu.”
Niyonsaba akomeza agira ati: “Impamvu tumwita Sogokuru ni uko yakundaga abantu bafite ubumuga agakurikirana imyigire yabo ku buryo bushoboka kugira ngo bazabashe kwirwanaho mu gihe basoje kwiga.”
Nyiratamu yavuze ko impamvu yitaga ku banyeshuri yareraga i Gatagara ari uko yabonaga ko nabo bashobora kugira ubumenyi bushobora kugirira akamaro abantu. Asanga kandi ko kwita ku bantu cyane cyane abafite imibazo byihariye nk’abantu bafite ubumuga biba bikwiye ko bafashwa mu buryo bw’imitekerereze kugira ngo batiheba bagacika intege zo kwishakamo ibisubizo.
Ati: “Iyo umuntu ufite ubumuga adashhigikiwe bituma acika intege biryo ntatekereze ko ashoboye. Rero uruhare rwage rwo gushishikariza abana b’abanyeshuri nigishaga i Gatagara, ni urwo kubahimuriza nkabubakamo ikizere cyo gutekereza ko bashoboye kandi bazitunga mu mibereho iri imbere kandi nishimira ko ubu bashoboye kwitunga batari umutwaro ku gihugu, kuko bamwe ni abaganga; abandi ni abakozi mu bigo bitandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Umwali Angelique ashimangira ko abantu bafite ubumuga bakwiye gushyigikirwa bihereye mu guharanira ko abana bafite ubumuga bafashwa kwiga neza kugira ngo nabo batazasigara mu iterambere.
“ Abana bose turifuza ko bazagira ejo heza hameze neza. Rero ntibazatera imbere batarabonye ubumenyi, buri wese agire umukoro wo kuba ijisho rya rubanda mu kureba ko nta mwana ukingiranye mu ruho atiga.”
Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye n’Abantu bafite Ubumuga,Tugere ku Ntego z’Iterambere Rirambye”, mu Karere ka Bugesera waranzwe no gushimira abagize uruhare mu gufasha abantu bafite ubumuga kwiteza imbere, koroza imiryango y’abantu bafite ubumuga, no gusura ibikorwa by’amakoperative y’abantu bafite ubumuga yo mu karere ka Bugesera.







