Abagore bo mu Karere ka Nyagatare barishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 birimo kuba bafite inzu esheshatu zikorerwamo, kugira Umudugudu w’icyitegererezo muri buri Murenge no gushyiraho amatsinda akoresha ikoranabuhanga.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare Karangwa Scovia, avuga ko abagore ahagarariye bishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 babikesha ubuyobozi bwiza, kandi ko babikorera mu matsinda yabo amenshi muri yo akaba akoresha ikoranabunga.
MUHAZIYACU yakusanyije ibikorwa bitanu bifatika byakozwe na ba Mutima w’urugo muri Karere ka Nyagatare mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024.
Kubaka inzu esheshatu zikorerwamo mu Mirenge itandukanye
Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bashoboye kubaka inzu esheshatu zibabyarira inyungu, hari inzu iherereye mu Murenge wa Gatunda ikorerwamo na Food For The Hungry ikaba ikodesha ibihumbi 100 Frw ku kwezi. Hari izindi nzu ebyiri ziri mu Murenge wa Karangazi zikorerwamo na koperative za ba Mutima w’urugo zikora ubukorikori n’indi nyubako ikorerwamo nabo mu Murenge wa Rwempasha.
Hari kandi inzu iri mu Murenge wa Nyagatare ba Mutima w’urugo bo muri uyu Murenge bakoreramo ndetse ikanakodeshwa ibihumbi 10 Frw ku kwezi n’abatanga serivisi z’irembo. Hari indi nzu iherereye mu Murenge wa Rwimiyaga na yo ikorerwamo na ba Mutima w’urugo baho.
Gushinga koperative zifite ibyangombwa 80
Abagore babashije gushyiraho koperative zifite ibyangombwa zikora ibikorwa bitandukanye, muri zo 78 zikoresha ikoranabunga mu bikorwa byabo, uretse izo koperative aba bagore kandi bafite amatsinda arenga 300.
Kubarura abakeneye kwiyungura ubumenyi
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 abagore bo mu Karere ka Nyagatare babaruye abagore bakeneye kwiga imyuga 132 mu rwego rwo kwiteza imbere ubwabo n’imiryango yabo.
Kubarura imiryango ibanye mu makimbirane n’ingo zitasezeranye
Abagore bo muri aka Karere bashoboye kubarura imiryango 32 yabanaga mu makimbirane maze 26 muri yo iyavanwamo bivuze ko hasigaye itandatu gusa. Ikindi bakoze n’uko babaruye imiryango 189 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze 66 muri yo isezerana byemewe n’amategeko.
Gushyiraho Umudugudu w’icyitegererezo muri buri Murenge
Abagore bo muri Nyagatare bashoboye gushyiraho Umudugudu ntangarugero muri buri Murenge kugira ngo bahakorere ibikorwa bigamije impinduka mu iterambere bagendeye kuri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere.
Mu mihigo y’umwaka wa 2024-2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abagore gukomeza kugira uruhare mu kurandura amakimbirane mu muryango, gusubiza abana ku ishuri nk’uko urubyiruko rw’abakorerabushake rwabikoze rukagarura abarenga 5000 ndetse no kunoza isuku ikava kuri 90% iriho ikaba 100%.











