Abanyeshuri b’abakobwa biga mu bigo bitanu by’amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare bahawe Cotex mu rwego rwo kubafasha kunoza isuku mu gihe cy’imihango no kubarinda zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo.
Ni igikorwa kiri muri gahunda ya Save the Life Campaign, yashyizweho n’Umuryango utari uwa Leta, Community Ambassadors Organization-CAO, igamije guteza imbere ubuzima bw’abakobwa no kubafasha gukomeza kwiga neza batabangamiwe n’ibibazo by’imihango.
Iyi gahunda yakorewe mu bigo by’amashuri bitanu aribyo Imena Primary School, Kagina Primary School,, Gikundamvura Primary School, Kangoma Primary School, na Kabare Primary School, aho hatanzwe Cotex 500 muri rusange; buri kigo cyahabwaga Cotex 100.
Cotex zahawe abakobwa zibafasha mu kunoza isuku mu gihe cy’imihango, aho zirinda kuba amaraso yajya ku myambaro bigatuma umukobwa yumva afite ikimwaro; ahubwo akiga atuje kandi adafite ipfunwe.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byahawe ibi bikoresho baganira na MUHAZIYACU bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kuko kije gukemura ibibazo bitandukanye bamwe mu bana b’abakobwa bahuraga na byo byatumaga rimwe na rimwe batiga neza uko bikwiye.
Umuyobozi w’ishuri rya Gikundamvura Primary School, Duhagarariyaho Protais mu Murenge wa Tabagwe, yavuze ko bajyaga bagorwa cyane no kubonera abana ibikoresho ariko ubu iki gikorwa kikaba kije ari igisubizo gikomeye ku kibazo cyagaragaraga mu bakobwa.
Yagize ati “Twari dusanzwe tubona abakobwa bagira ikibazo mu gihe cy’imihango, rimwe na rimwe tukikora ku mufuka kugira ngo dufashe umwana wagiye mu mihango ndetse bamwe bagasiba amasomo cyangwa bakiga bafite ipfunwe, ariko kuba bahawe Cotex ndizera ko bigiye kubafasha kwiga batekanye bafite n’isuku ihagije.”
Bikorimana Martin, Umuyobozi w’ishuri rya Imena Primary School mu Murenge wa Mimuli, yavuze ko iki gikorwa kije mu gihe gikwiye cyane, cyane cyane ku bana b’abakobwa bato bagitangira guhura n’imihango batiteguye.
Yagize ati: “Abakobwa bato biga mu mashuri abanza akenshi batungurwa n’imihango, bigatuma bamwe bacika intege cyangwa bagasiba amasomo. Kuba bahawe ibi bikoresho bizabafasha gukomeza amasomo yabo neza ndetse bizanabafasha kumva bafite icyizere gisesuye mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Si ibyo gusa kandi, abanyeshuri bahawe ibikoresho na bo bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa. Iradukunda Ange yagize ati “Ndishimye, kuba batuzaniye ibikoresho bigiye kudufasha kugira isuku.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyagatare, Edith Batamuriza, yashimye iki gikorwa, agaragaza ko gifite uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa, by’umwihariko abiga mu mashuri abanza, ati: “Iki gikorwa ni ingenzi cyane kuko gifasha abakobwa bato biga mu mashuri abanza, cyane cyane ababa bagitangira guhura n’imihango, bakabona ibikoresho bibafasha kwisukura bityo bigatuma batagira ipfunwe ndetse ntibasibe n’amasomo.”
Yakomeje avuga ko habonetse n’abandi bafatanyabikorwa byaba ari ingenzi cyane kuko mu bigo by’amashuri abanza bigoye kuhabona icyumba cy’umukobwa kubera ibibazo by’ubushobozi, rero asanga hagiye haboneka abandi bafatanyabikorwa byakemura ibyo bibazo.
Mu bisanzwe abakobwa n’abagore bakoresha Cotex iyo bagiye mu mihango, ikabafasha kugira isuku kuko ibuza amaraso kujya ku myambaro bambaye bityo bikaba byabaviramo kumva badatekanye mu bandi.
Umuryango CAO ugaragaza ko watangije iyi gahunda bitewe n’ibibazo byagaragaraga mu bana b’abakobwa cyane cyane abiga mu bigo by’amashuri abanza, aho baba bakiri bato batarasobanukirwa imihindagurikire y’umubiri wabo bityo rimwe na rimwe bagatungurwa n’imihango, bigatuma batiga neza uko bikwiye, kugira ipfunwe mu bandi no gukoresha ibikoresho bidafite ubuziranenge bishobora kuba byabatera uburwayi butandukanye.
Gahunda ya Save the Life Campaign igamije kurinda abakobwa ingaruka z’ubuzima zituruka ku gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge birimo ibitambaro, impapuro cyangwa ibibabi n’ibindi.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hafi 18% by’abakobwa basiba ishuri bitewe n’ibibazo bijyanye n’imihango.
Iyi gahunda nibwo bwa mbere yari ibaye, iteganyijwe kujya iba buri mwaka, aho umuryango CAO ufite intego yo kuyagura ikagera no mu bindi bigo.
Ingengo y’imari yakoreshejwe muri iki gikorwa cyo guteza imbere ubuzima bw’abakobwa no kubafasha kwiga neza batabangamiwe n’ibibazo by’isuku ingana na 1,000,000 Frw.








