MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abasaga 600 bacikishirije amashuri bahawe amahirwe yo kuyasubukura

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
30/03/2026

Urubyiruko rwari rwaracikirije amashuri mu Karere ka Nyagatare rwongeye guhabwa amahirwe yo gusubira kwiga binyuze muri gahunda ya RISE [Resilience in Secondary Education], igamije gufasha urubyiruko rutabashije gukomeza amashuri kongera kuyiga no kwiteza imbere.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, mu kigo cya GS Nyagatare giherereye mu Murenge wa Nyagatare, aho hanatangiwe ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri bayigiyemo birimo amakayi, amakaramu, Seti n’amarate; ndetse banahabwa amahirwe yo gukoresha mudasobwa ziboneka ku bigo bigiraho.

Kugeza ubu, abanyeshuri 617 ni bo bamaze kwiyandikisha, ariko biteganyijwe ko umubare wakiyongera kuko igikorwa cyo kwiyandikisha kigikomeje.

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye ko Leta yongeye kubatekerezaho ikabaha andi mahirwe yo kwiga kugira ngo na bo bagire amahirwe yo kwiteza imbere.

Uwineza Julienne, utuye mu Murenge wa Rukomo, ufite imyaka 31 n’abana batatu, yavuze ko yishimiye cyane kongera kubona amahirwe yo kwiga nyuma yo kuba yari yaracikirije amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Nkimara kumenya ko nahawe andi mahirwe yo kwiga byaranshimishije cyane. Ubu ngiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ndebe ko nazabona buruse ya kaminuza nkiteza imbere.”

Mukagatare Liberata, ufite imyaka 32 utuye mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko iyi gahunda ije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe kirekire cy’uko batabashaga gukomeza amashuri kubera ubushobozi buke, ati: “Hari hashize igihe kinini twarabuze ubushobozi bwo gusubira kwiga, gusa iyi gahunda iradufashije cyane kuko yongeye kuduha amahirwe yo kongera kwiga ndetse tukazanahabwa n’impamyabumenyi ku buryo twakomeza na kaminuza.”

Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 26, wari waragarukiye mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko iyi gahunda ari igisubizo ku rubyiruko rwifuzaga kongera kwiga, ati: “Iyi gahunda iradufasha kubona amahirwe yo kongera kwiga, tukagira ubumenyi buzadufasha kwiteza imbere mu gihe kiri imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yakanguriye abitabiriye iyi gahunda kuyibyaza umusaruro, abasaba kwiga bashyizeho umwete no kubaha amabwiriza bahabwa.

Yagize ati: “Turabasaba kubaha iyi gahunda mwazaniwe, mukirinda imyitwarire itari myiza, mukiga mushyizeho umwete kugira ngo muzahabwe impamyabumenyi kandi mubone n’andi mahirwe azabafasha mu buzima bwanyu.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izakorerwa mu mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Nyagatare ndetse ikaba izamara imyaka 10, aho abanyeshuri bazajya biga mu gihe cy’amezi 6 bagakora ibizamini; abatsinze bagahabwa impamyabumenyi, mu gihe abatabitsinze bazahabwa amahirwe yo gusibira ari na ko hakirwa abandi bashya babyifuza.

Hari hashize amezi ane iyi gahunda itegurwa, aho hibanzwe ku gushaka no guhugura abarimu, gutoranya abaziga, gutegura aho bazigira ndetse no guteganya ibikoresho bizifashishwa mu myigire.

Muri rusange biteganyijwe ko iyi gahunda izagera mu Gihugu hose, Nyagatare hazafashwa abanyeshuri basaga ibihumbi 54 mu gihe cy’imyaka 10.

Bamwe mu bari baracikirije amashuri bahawe amahirwe yo kuyakomeza
Abacikirije amashuri batijwe mudasobwa bazajya bifashisha mu masomo yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, atangiza gahunda yo kwigisha abacikirije amashuri ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi
Inkuru z'ingenzi1

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi

10/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abagera ku bihumbi 9 bagiye kubona imirimo mu gutunganya igishanga cya Mishenyi

Gatsibo: Abagera ku bihumbi 9 bagiye kubona imirimo mu gutunganya igishanga cya Mishenyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU