MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Amazi akomeje kuba ingume mu baturage

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
07/09/2023
Abaturage bari kuvoma amazi aturuka mu byuzi bihangano kuko babuze amazi meza

Abaturage bari kuvoma amazi aturuka mu byuzi bihangano kuko babuze amazi meza

Abaturage batuye muri Santere ya Zubarirashe mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi ndetse n’abandi baturage batuye mu bice bitandukanye by’aka Karere, baravuga ko bafite ikibazo cyo kubura amazi kugeza ubwo ijerekani imwe y’amazi bayigura 300 Frw cyangwa 400 Frw.

Aya mazi nabwo aboneka ku baturage bamwe na bamwe bajya kuyiba mu madamu y’aborozi, iyo bayatekesheje ibyo batetse bihinduka umukara, indwara zituruka ku mwanda zikaba zabamerera nabi.

Muteteri Yvonne yagize ati: “Kubona amazi hano tuyagura amafaranga 400Frw kandi ari na mabi, indwara zituruka ku mazi mabi zituma duhora Kwa muganga”.

Habimana Fabian avuga ko bibagora kubona amazi meza, ndetse n’amabi bayabona mu buryo bugoye.

Yagize ati: “Amazi meza ntituyazi, yewe n’amabi nayo tuyagura hagati 300Frw na 400Frw abayatugurisha nabo bayiba mu madamu y’aborozi. Turasaba ko ubuyobozi butwibuka bukaduha amazi meza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko guhera muri uku kwezi kwa Nzeri bugiye gutangira kuvugutira umuti iki kibazo cy’ibura ry’amazi, kuko hagiye kuvugururwa umuyoboro uva Kiyombe ndetse hagakorwa n’ikiyaga gihangano  hagati mu mirenge ya Karama, Gatunda na Rukomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred avuga ko bafite ibisubizo bibiri bizatuma nta muturage uzasigara adafite amazi mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati: “Dufite ibisubizo bibiri bigiye gutuma duhangana n’ibura ry’amazi muri aka karere, icya mbere tugiye kuvugurura umuyoboro w’amazi uva Nkoma muri Kiyombe, igisubizo cya kabiri nuko tugiye guhanga ikiyaga hagati mu mirenge ya Gatunda, Rukomo na Karama twamaze no gutanga ingurane. Imirimo iratangira muri uku kwezi Kwa Cyenda, nyuma y’umwaka umwe nta mazi tuzongera kubura”.

Ikiyaga gihangano kizatuma  abaturage bo mu mirenge ya Mukama, Mimuli, Katabagemu na Karangazi ibarizwamo isanteri ya Zubarirashe bagerwaho n’amazi 100% nk’uko Ubuyobozi bubivuga

Imibare iheruka gutangazwa n’ishami rishinzwe amazi mu karere ka Nyagatare ivuga ko 75% bagerwaho n’amazi meza.

Abaturage bari kuvoma amazi aturuka mu byuzi bihangano kuko babuze amazi meza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: RBC yasobanuye impamvu zateye igabanyuka rya Malariya kugera ku gipimo cya 98%

Ngoma: RBC yasobanuye impamvu zateye igabanyuka rya Malariya kugera ku gipimo cya 98%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU