MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abatuye Rwinyemera barashimirwa ko biyubakiye ikiraro cyatwaye Miliyoni 4Frw

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
24/03/2023

Abaturage bo mu kagari ka Rwinyemera mu murenge wa Karangazi biyujurije ikiraro gihuza akagari kabo n’aka Kizirakome, buri muturage akaba yaratangaga umusanzu we uko yifite; igikorwa Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bubashimira kigaragaza ko bumva uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku bijyanye n’iyubakwa ry’iki kiraro, yagize ati: “Ibi bivuze kwishimira kwiyubakira igihugu nabo ubwabo babigizemo uruhare.”

Akomeza agira ati: “Kuba bariyubakiye ikiraro bafashije Leta, kuko aho bishoboka abaturage bajya basana cyangwa bakiyubakira ibiraro, amashuri n’amazu, aho bananiwe Leta ikabikora.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko aha hantu kubera amazi ahari, yari yarababujije kuhanyura bajya gutega imodoka kuri kaburimbo, cyangwa bagiye ku biro by’akagari kabo ka Rwinyemera.

Uwitwa Kubahoniyesu John wagize uruhare mu iyubakwa ry’icyi kiraro aho yatanze umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 600Frw, yagize ati: “Twari twaragowe kuko uyu muhanda wari waruzuye amazi kandi ariwo utugeza ku buyobozi bwacu bw’akagari, ntawahanyuraga ari ku igare, moto cyangwa imodoka kuko wabaga wagwa muri aya mazi yari ahari; Ariko ubu twarakiyubakiye byaradufashije cyane kuba tuhanyura nta mpungenge kubera ubushobozi bwacu twumva natwe hari umusanzu twateye Leta.”

Naho uwitwa Mukurizehe Salah we yagize ati: “Aha hatarajya iki kiraro, umuhungu wanjye ampetse kuri moto twaguyemo ajya kuyikoresha nanjye nkomereza kwa muganga, tumaze kubona uko hatubangamiye twaricaye twiyemeza kuhitunganyiriza.”

Kubera uko iki kiraro kitari gihari kandi huzuye hareka amazi, aba baturage kugira ngo bagere ku biro by’akagari kabo byabasabaga gukora urugendo rurerure rwo kunyura Karangazi bateze moto bakishyura amafaranga 3000Frw kugenda no kugaruka. Bakavuga ko kubera kwishakamo ibisubizo byatumye baruhuka aya matike kuko ubu bishyura amafaranga 1000Frw kugenda no kugaruka.

Icyi kiraro cyakozwe n’aba baturage bo ubwabo nta nkunga ya Leta ijemo ibikorwa byo kucyubaka byamaze amezi atatu, aho buri rugo rwo muri aka kagari ka Rwinyemera rwatangaga umusanzu mu buryo bw’amafaranga cyangwa mu bikorwa by’umuganda bitewe n’ubushobozi bw’abagize urugo.  Kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni enye, yose yatanzwe n’aba baturage bo mu kagari ka Rwinyemera.

Inkuru bifitanye isano: Nyagatare : Abaturage bari kwiyubakira ikiraro cya miliyoni 4 Frw kugira ngo kibafashe mu buhahirane

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abagore bafatiye hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere mu ngo no mu kazi

Kirehe: Abagore bafatiye hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere mu ngo no mu kazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU