Abagore bo mu Karere ka Kirehe bari mu nzego z’ibanze bafashe ingamba zo kugira uruhare mu kwihutisha iterambere bihereye mu ngo zabo no mu kazi, zirimo gukoresha igihe neza kandi bakarangwa n’umurimo unoze.
Zimwe mu ngamba zafashwe kuri uyu wa 24 Werurwe, mu nama yo kungurana ibitekerezo y’abagore bakora mu nzego z’ibanze n’ubuyobozi bw’Akarere aho bafashe umwanya baganira kuri zimwe mu mbogamizi bahura na zo zituma iterambere ritihuta, n’uburyo babyitwaramo bakabasha kuzuza neza inshingano zabo zose mu kazi no mu miryango yabo.
Mu rwego rwo kumenya aho umugore akenewe hose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femme/Twese Hamwe Emma Marie Bugingo yagarutse ku buryo abagore bakwiriye kwita ku nshingano zo mu muryango ntibibangamire akazi.
Yagize ati: ”Umugore akwiriye kumenya ko inshingano z’umugore zitarangirira mu kazi gusa, yego mufite akazi ariko no mu miryango yanyu murakenewe, mukenewe mu masuku yo murugo, mumenye ko ihame ry’uburinganire rikwiriye, gusa mu kibuka ko hari abana babategereje murugo nyuma y’akazi, kandi ibi birashoboka cyane igihe murangije akazi bizabafasha no mu iterambere kuko rihera murugo, mugire ubwuzuzanye mu muryango kandi nk’abayobozi mugakangurira abaturage(abagore) kumenya uruhare rwabo mu kwihutisha iterambere aho bihera.”
Bamwe mu bagore bari mu nzego z’ibanze bitabiriye iyi nama baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko yari ikenewe bitewe n’ibyo bungukiyemo bigiye kubafasha mu mibereho yabo n’abo bayobora.
Mukasegenyi Epaphrodite, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakagezi, yagize ati:” Mu by’ukuri iyi nama yari ikenewe, yamfashije kumenya uko wakwitwara ku mugabo wawe ukabifatanya n’inshingano z’akazi, gushakira umwanya abana nkabaganiriza, isuku yo murugo n’ibindi urumva byose biba bigamije kwiteza imbere ugafasha n’abandi kubigeraho.”
Nimahire Juliette na we ati: ”Twaboneyemo uburyo budasanzwe umugore ashobora kuzuza inshingano ze zose harimo no kwita ku muryango wawe ndetse akabihuza n’akazi, ikindi kandi twongeye kubona ko umugore ashobora gukora ikintu gikomeye cyateza imbere igihugu cyacu ndetse na we ku giti cye ibyo akabifashwamo n’igihe akoresha abikora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imiberereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janvière yavuze ko abagore bari mu nzego z’ibanze bafite uruhare mu kwihutisha iterambere bityo hakaba hari ingamba zafashwe kugira ngo bakomeze iterambere.
Yagize ati: ”Kugira ngo iterambere ryihute, ibikorwaremezo biri muri aka Karere byitabwaho bityo rero umugore uri mu nzego z’ibanze afite inshingano zo kugenzura uko bimeze; imihanda yubatswe niba imeze neza, amazi n’ibindi ndetse bakagira n’inshingano zo kumenya ibikorwa bibera mu muryango we n’akandi kazi gatandukanye.”
Yakomeje avuga ko abagore bose bafite serivisi batanga mu nzego z’ibanze bashoboye kandi banagira n’inshingano nyinshi zirimo; kumenya abana uko bameze, kumenya umuryango, akazi n’izindi bityo bikaba imbogamizi kuri bamwe na bamwe gusa hakaba hari ingamba zirimo gusobanurira neza abagore uburyo bwo kwihutisha igihe bakora ibintu mu buryo bwihuta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abagore bari mu nzego z’ ibanze kwiyungura ubumenyi bakoresheje ikoranabuhanga kandi bakirinda akajagari mu nshingano zose.
Mu Karere ka Kirehe habarurwa abakozi bagera kuri 274, muribo abagore bafite inshingano z’akazi muri aka Karere basaga 50%.








