Abaturage bo mu Murenge wa Karama by’umwihariko abo mu Kagari ka Ndego gahana imbibi n’igihugu cya Uganda barifuza kubakirwa umupaka wemewe kuko uwa Buziba wo mu Murenge wa Tabagwe kuwugeraho bibahenda kuko uri kure cyane.
Aba baturage bavuga ko kujya kuri uwo mupaka wa Buziba bibasaba kwishyura amafaranga y’urugendo ari hagati ya 3500 frw na 4000frw kuri moto kandi ngo hakurya y’aho batuye hari imiryango yabo yahashatse.
Muhayirwa Jean d’Amour yavuze ko impamvu basaba umupaka ari uko iyo abantu baturanye byanga bikunda baba bavuga rumwe, ngo icya kabiri baba bashyingirana.
Ati “ Aha tuhafite ba Databukwe, urumva ni imiryango muri rusange ariko imbogamizi ihari ni iy’urugendo rujya Tabagwe ku mupaka wemewe kuko wishyura 3500 frw cyangwa 4000 frw ku ipikipiki. Iyo uri Uganda ho kuza bisaba kuzenguruka bashobora kuguca ibindi 10 000 frw kandi umuntu ujya gusura atuye muri metero zitarenga 50.”
Mukandera Geneviève we avuga ko bahawe umupaka wemewe ngo byatuma abantu bareka kugenda babundabunda bakajya banyura ahemewe igihe batumiwe n’abavandimwe babo mu birori kandi ngo kuri we byanakoroshya imihahirane.
Aba baturage kandi bavuga ko no mu gihe bagenzi babo bagize ibyago bibagora kujyayo ngo bakaharebesha amaso gusa kuko kwambukira ahatemewe ari icyaha ku muntu ujijutse.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague,avuga ko bagiye gusuzuma bafatanyije n’izindi nzego bakareba ko abo baturage bahabwa umupaka.
Ati” Ni icyifuzo abaturage batugejejeho, dufite Inzego zitandukanye dukorana harimo izishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’izindi tugiye kubiganiraho n’izo nzego turebe icyakorwa. N’indi mipaka yagiyeho hari inzego zabisuzumye.”
Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare hari Imirenge itanu ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda ariyo Matimba, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe. Muri aka Karere hari imipaka itatu yemewe ariyo uwa Kagitumba uherereye mu Murenge wa Matimba, uwa Kizinga uherereye mu Murenge wa Rwempasha n’uwa Buziba uherereye mu Murenge wa Tabagwe.
Kubera Inama yabereye i Berlin mu Budage mu 1884-1885 yagennye igabanywa ry’imipaka y’ibihugu by’Afurika, hari ibice byinshi by’u Rwanda byagiye ku gihugu cya Uganda, niyo mpamvu usanga abaturage b’ibihugu byombi bafitanye isano ya bugufi.










