Ubwo hakusanywaga ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi rya 2024-2025 mu Murenge wa Tabagwe ndetse no mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo mu Murenge wa Matimba, abaturage bagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ko bafite inyota yo gutunganya umusaruro w’ibigori igihe baba babonye umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga wa trephasé.
Ibi aba baturage barabisaba ahanini bagendeye ku ngano y’ibigori bahinze bakaba biteze umusaruro mwinshi muri iki gihembwe cy’ihinga 2024 A kuko bahuje ubutaka bikanashimangirwa n’Ubuyobozi aho buteganya ko mu Karere hazera toni 114 964 z’ibigori.
Muyango Peter utuye mu Kagari ka Gitengure avuga ko batabasha gutunganya umusaruro w’ibigori uko babyifuza.
Ati:” nta muriro uhagije dufite, turasaba ko mwawongerera ubushobozi n’umuturage ushaka gusesha akawunga akaba yabikora”.
Muziranenge Constance wo mu Kagari ka Nyabwishongwezi mu Murenge wa Matimba ashimira ubuyobozi bw’Akarere ku muriro bwabagejejeho ariko asaba ko wakongerwa bikabafasha kwiteza imbere.
Ati:” Turashimira ubuyobozi bwacu ku muriro baduhaye ariko ntabwo uhagije iyo dushaka gusesha kawunga tujya mu kandi kagari rwose turabasaba kutwongerera umuriro w’amashanyarazi kandi twizeye ko bazabikora”.
Nduwayezu Gaspard na we wo mu Kagari ka Nyabwishongwezi arasaba kongererwa umuriro.
Ati:”Ndagira ngo mbitumire ku buyobozi bw’Akarere dufite ikibazo cy’uko hano nta muriro uhagije dufite turasaba ngo bawongerere ingufu kuko nkiyo ushatse gushora umushinga urugero nko gushyiraho urusyo rukobora ibigori kuko teza ibigori cyane nubu muri kwibibona ko biziyongera, bidusaba gukora urugendo runini twerekeza Matimba kandi hano abantu bakabaye bashora muri ibyo bikorwa byo kugura insyo kugira ngo turusheho kwiteza imbere”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, yijeje aba baturage ko bagiye kubona umuriro uhagije bijyendanye n’ibikorwa Akarere kagiye kubaka.
Ati :”Tugiye kubaka urugomero rwa Muvumba multipurpose dam ruzadufasha gukwirakwiza amashyanyarazi mu karere kuko ruzatanga nibura 800KW kandi ni hafi ya Tabagwe kongera ingano y’amashanyarazi bizoroha ariko hari na gahunda dufatanyamo na REG yo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere kacu twarabihagurukiye kuko usanga hirya no hino mu karere kacu hari abaturage bakora ibikorwa bisaba umuriro mwinshi wa triphasé, ni icyifuzo abaturage bafite ariko n’Akarere turagifite kugira ngo tubagezeho umuriro ufite imbaraga”.
Visi Meya Matsiko kandi asaba abaturage kugirira icyizere ubuyobozi bitewe n’ibikorwa bukomeza kubagezaho. Ati:” Buriya nujya ujyera ku ipoto y’amashanyarazi ujye uyibwira uti imbaraga zakoreshejwe kugira ngo ugezwe aha, zizanakoreshwa ugezwa iwange”.
Mu karere ka Nyagatare hamaze kugezwa amashanyarazi ku kigero cya 67.8%, ni Akarere gatuwe n’abaturage 653 861 nkuko ibarura rusange rya 2022 ryabigaragaje. Aka karere kandi gafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu aho abaturage bako batunzwe ahanini n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.









