MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abagore baravuga imyato ubuvumvu

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
31/08/2023

Abagore bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, baravuga imyato umwuga w’ubworozi bw’inzuki uzwi nk’ubuvumvu. Nyuma y’aho ubafashije kwikura mu bukene bakiteza imbere.

Ntibimenyerewe ko abagore usanga barihebeye umwuga w’ubworozi bw’inzuki, ariko aba bo mu Murenge wa Karangazi bo barabuvuga imyato kubera ibyo uyu mwuga umaze kubagezaho birimo; kuba ntawe ugikererwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri.

Ikitegetse Solange ni umunyamuryango wa Koperative Twiteze imbere Indatwa Bavumvu, bakaba borora inzuki mu mitaba ya kijyambere, aganira na MUHAZIYACU yavuze icyo ubu bworozi bumaze kumugezaho.

Yagize ati: “Nari umugore wigunze, abana narababuriye amafaranga y’ishuri, nta myenda y’ishuri, ari ba bana bagenda bambaye inkweto zacitse, ariko ubu tuvugana nkigera muri uyu muryango, abana banjye bariga, icya kabiri nabonye muri uyu muryango, mitiweli mu kwezi kwa Kane tuba twamaze kwishyura mitiweli. Ikindi nari umugore w’injiji, ariko ubu narajijutse nabaye umunyabuzima w’inzuki.”

Akingeneye Leonie ni Umuyobozi wa Koperative Twiteze imbere Indatwa Bavumvu na we avuga ko iyi koperative imaze kubafasha cyane ngo kuko hari abayijemo bakiri mu buzima bubi kuri ubu bakaba barateye imbere mu buryo bugaragara.

Yagize ati: “Muri 2016 twahagikaga imitiba ya gakondo, ariko ubu dufite imitiba 40 ya kijyambere, imashini ya kijyambere ikamura ubuki, ku nyungu umunyamuryango akuramo kugeza ubu buri wese yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse turagabana amafaranga y’inyungu buri mezi atandatu aba yabonetse, nk’ubu mu minsi ishize bwo buri wese yahawe ihene ihagaze ibihumbi 40″.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abayobozi b’amakoperative kuyoborana ubunyangamugayo, bakishyurira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza, ntihakagire urwara ngo arembere mu rugo kandi ari muri Koperative.

Iyi Koperative Twiteze imbere Indatwa Bavumvu ikorera mu kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi, igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 30 muribo abagore akaba ari 20, abagabo batanu n’abandi batanu b’urubyiruko.

Imitiba igezweho niyo bafite kuri ubu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera:Hamuritswe uburyo bushya bwo kubika amakuru y’ibibazo by’abaturage bwiswe‘Wisiragira’

Bugesera:Hamuritswe uburyo bushya bwo kubika amakuru y’ibibazo by’abaturage bwiswe‘Wisiragira’

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU