MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera:Hamuritswe uburyo bushya bwo kubika amakuru y’ibibazo by’abaturage bwiswe‘Wisiragira’

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
31/08/2023
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye ko ubu buryo buzafasha cyane abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye ko ubu buryo buzafasha cyane abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwamuritse kumugaragaro gahunda ya ‘Wisiragira’; uburyo bushya buzajya bufasha abayobozi b’inzego z’ibanze kwakira, gukemura no gukurikirana ibibazo by’abaturage hakoreshejwe uburyo bwo kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi gahunda ya Wisiragira yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 ubwo abasaga 1000 barimo Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bahuriraga mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko iyi gahunda ya Wisiragira izafasha impande zombi haba ku muturage ndetse n’Umuyobozi mu guhuza amakuru y’ikibazo cy’umuturage. Yavuze ko buri rwego ruzajya rubika amakuru yose y’ikibazo cy’umuturage.

Ati: “Gahunda ya Wisiragira twifuje ko abaturage bose bayimenya, kuko ni gahunda y’ikoranabuhanga kandi ntabwo ari abaturage bayikoresha ahubwo ikoreshwa n’abayobozi kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Akarere, ndetse twayihaye n’Ubuyobozi bw’Intara. Turagira ngo rero n’abaturage bamenye uburenganzira bwabo ko badakwiye gusiragizwa.”

Wisiragira ikora ite?

Ubu buryo bufasha abayobozi kudakora dosiye nshya kuko abayobozi baba barakiriye ikibazo cy’umuturage baba barabitse amakuru y’ikibazo yabagejejeho n’umwanzuro bamuhaye. Ibi kandi ngo bifasha Abayobozi binjiye mu nshingano vuba kutabeshywa n’umuturage.

Meya Mutabazi ati: “Umuyobozi mushya mu kagari, mu murenge cyangwa no mu Karere arongera agatangira dosiye bundi bushya kandi wenda yararangiye, wajya gushaka amakuru ugasanga ni ukubazanya bya gakondo; ukabaza uwahoze ayoboye hano, uwari uhari urubanza rucibwa, uwitabiriye iyo nteko y’abaturage,… ugasanga amakuru agenda atakara ku buryo mushobora no gutangira ikibazo bundi bushya kandi cyari cyarahawe umurongo.”

Akomeza agira ati: “ Icyo rero twakoze ni uburyo bw’ikoranabuhanga; Umuyobozi w’Akagari ukemuye ikizazo abyandika muri ‘System’ atari yanagikemura; ku buryo niba agishyizemo akamara ukwezi ataragikemura umuturage akajya ku rundi rwego nawe ubireba ukabona koko icyo kibazo yaracyakiriye ukamubaza impamvu ataragikemura.”

Ubu buryo bwo kubika amakuru mu ikoranabuhanga buzafasha abaturage n’abayobozi kubika neza imyanzuro y’ibibazo byakemutse ngo kuko byose bishyirwa muri iri koranabuhanga ku buryo umuturage ugiye ku rundi rwego bitewe no kutanyurwa n’imyanzuro bizajya byorohera uwo ahasanze kuko iyo yanditsemo imyirondoro y’umuturage yakiriye ahita abona amakuru.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yashimye iyi gahunda ya Wisiragira, avuga ko izarushaho gufasha abaturage kubona serivisi nziza.

Ati: “Gahunda ya Wisiragira izafasha byinshi kubera ko n’ubundi hari itsinda ry’imitangire ya serivisi, ariko byabaye byiza kugira ngo n’amakuru aboneka yandikwe neza kandi noneho na Sanga Umuturage igire icyo imara bityo abayobozi bakungikanya n’iriya serivisi ya Wisiragira.”

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dufite umubare w’abaturage uri hejuru mu Ntara y’Iburasirazuba nk’uko imibare iherutse kugaragaza ko gatuwe n’abaturage 551,103.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye ko ubu buryo buzafasha cyane abaturage
Guverineri Gasana yasabye abanya Bugesera gukoresha neza ubu buryo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abarimu 2000 bagiye gushyirwa mu mashuri y’inshuke

Abarimu 2000 bagiye gushyirwa mu mashuri y’inshuke

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU