MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Umwarimu uvuga ko ari mu kiruhuko cyo kubyara yashinjwe kudategura neza amasomo 

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
21/11/2022

Umwarimu witwa Mukasibaniro Anitha wo mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, wigisha kuri G.S Kibimba, aravuga ko yatunguwe no kohererezwa ibaruwa n’ubuyobozi bw’Akarere asabwa ibisobanuro ku byo kudategura neza amasomo kandi we avuga ko ari mu kiruhuko cyo kubyara.

Uyu mwarimu avuga ko birumvikana ukuntu yasabwa ibisobanuro kandi atari mu kazi.

Yavuganye n’ibitangazamakuru bya Flash, ati: “Byarantunguye kuko njyewe ndi mu kiruhuko cyo kubyara nemererwa n’amategeko.”

Mu ibaruwa MUHAZIYACU yabonye, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bumushinja kudategura neza amasomo no kutuzuza ibitabo byabugenewe.

MUHAZIYACU yahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie kuri iki kibazo, avuga ko aribyo kokk basabye uyu mwarimu ibisobanuro kuri iyo mikorere ye, bise “rikomeye”.

Yagize ati: “Azabidusobanurira nta kibazo. Nta kidasanzwe.”

Akarere ka Ngoma kuri Twitter kanditse ubundi butumwa bugira buti ” Mwiriwe?
Mu minsi ishize duherutse gukora inspection ku bufatanye na @NESA_Rwanda twasanze hari abarimu batitabiriye akazi. Uyu mwarimu rero turamugira inama yo gutanga ibisobanuro ku gihe kuko umuyobozi wagombaga gutanga amakuru y’abadahari nawe twasanze atari ku kazi.”

Hagati aho, uyu mwarimu asabwe gutanga ibisobanuro bitarenze iminsi itanu abonye iyi baruwa yo kuwa 16 Ugushyingo 2022.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Intego z’urubyiruko rwasuye ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu

Rwamagana: Intego z’urubyiruko rwasuye ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU