Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma,Tuyisabe Eric avuga ko kuri ubu amaze kugira ibiti 100 bya Makadamiya, hegitari 2 z’ubutaka n’ibindi bitandukaye, akesha ubworozi bw’inka yaguze nyuma yo kuva mu kazi yakoraga ko gucukura amabuye.
Tuyisabe atuye mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Mahango, umudugudu wa Ruhinga akaba ari umuhinzi mworozi watinyutse mu gihe abantu benshi bakibaza icyo bakora, abandi bavuga ko bigoye kubona igishoro ndetse n’ahantu ho gukorera.
Uyu musore uri mu bafite ibitekerezo biganisha ku iterambere niko akataje mu kwiteza imbere, avuga ko yaguze inka mu mwaka wa 2005 nyuma yaho yakoze imirimo myinshi iciritse.
Yagize ati: “Nakoraga mbere akazi ko kujya gukura amabuye nkayashakisha ahantu hatandukanye hanyuma tukayapakiza imodoka bakaduhemba 2000Frw, gusa kuzuza imodoka byabaga ari ibihumbi 10Frw, nyuma nakuyemo amafaranga ibihumbi 200Frw ndangije nyajyana mu kazi ko kwenga ibitoki, amafaranga mbashije gukuramo nguramo inka y’ibihumbi 300Frw.”
Mu rugendo rwe avuga ko akimara kugura inka yayishyize iwabo arayorora, akajya agurisha izayivutseho n’amata; amafaranga avuyemo agura isambu n’ibiti bya Makadamiya.
Ati: “Naguze ibiti 100 bya Makadamiya ariko nkajya nshaka n’udufaranga two kugira ngo mbashe guhingisha ya sambu kuko ni ahantu hari amabuye cyane, ndahahinga neza maze nteramo bya biti ariko nahise nteramo n’intsina ku buryo ubu maze kugira hegitari ebyiri z’ubutaka.”
Nyuma yo gukura amaboko mu mufuka agakora Tuyisabe agira inama urubyiruko yo kwitinyuka bakajya mu bworozi cyangwa ubuhinzi.
Ati: “Urubyiruko rwize rukaba rudakora nabagira inama yo gutinyuka bagakora kuko mu buhinzi n’ubworozi bishoboka cyane kuko nk’ubu mfite intsina 600 aho nko ku kwezi ninjiza amafaranga angana n’ibihumbi 150Frw nyakuye mu byo nkora.”
Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K.Emmanuel yasuraga uyu muhinzi mworozi mu minsi mike ishize yamugiriye inama y’ibyo yanoza, anamwibutsa ko inka atari ifumbire gusa kuko ibanisha abantu, igatanga amata, kandi ikaba ari n’inzira y’ubukire ku banyarwanda mu gihe yafashwe neza.
Akomeza agira ati: “Twasuye umworozi ufite inka ebyiri uri muri gahunda yo kwiteza imbere ariko dusanga hari ibintu bimwe bibura bijyanye n’uburyo bwo kugaburira amatungo kuko indyo imwe ntabwo yaba ihagije, ariyo mpamvu twamubwiye ngo mu mirwanyasuri twakoze ashyiremo ibyo kurya bivangwa n’imyaka bigaburirwe amatungo, uburyo bwo gukora amasuku, gutegura inka kugira ngo ibone umukano.”
Guverineri Gasana yongeyeho ko iyo inka ifashwe neza itanga umukamo, ukanagurisha ibiyikomokaho, ati: “Twabonye ko abona litiro 15 ku inka imwe gusa ku munsi, iyo ugiye kureba amafaranga arimo ayifashe neza umusaruro ukazamuka byamuha agaciro kanini kandi bigafashanya kugira ngo agire ubukire.”







