MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage bishimiye ikurwaho ry’ibyiciro by’Ubudehe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
25/03/2023

Abaturage bo mu murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza bavuga ko bari babangamiwe n’ibyiciro by’ubudehe babarizwagamo, bemeza ko bishimiye icyemezo cy’uko nta gahunda ya leta izongera kubishingiraho kugira ngo abaturage bafashwe.

Ubwo hasozwaga umuganda rusange wahuriranye n’igikorwa cy’ingendo rusange z’Abadepite mu turere tugize Intara zose z’Igihugu basura ibikorwa birimo iby’ubuhinzi mu Mirenge itandukanye, Depite Karinijabo Barthelemy yasobanuriye abaturage biganjemo abo mu kagari ka Nyakanazi gahunda nshya ya leta yo kuvana abaturage mu bukene hadashingiwe ku byiciro by’ubude.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Igihugu ituma abaturage bivana mu bukene hakagenderwa ku ngamba zemejwe n’Inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2022.

Izi ngamba ziteganya ko uretse ingo zifite ibibazo byihariye (abageze mu zabukuru batishoboye, incike, abafite ubumuga bukabije, abafite indwara zidakira, ingo ziyobowe n’abana), badafite aho bakura amikoro bazakomeza kwitabwaho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu mibereho yabo, Abandi baturage bose bashishikarizwa gufata iya mbere mu kwiteza imbere no kwita ku mibereho myiza y’imiryango yabo.

Ingo zifite amikoro make ariko zifite abagize umuryango babashije gukora, zihurizwaho ubushobozi buhari kugira ngo zive mu bukene mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Twagirumukiza Jerome ni umuturage wo mu mudugudu wa Rurenge, yemeza ko ibi byiciro biriho hari aho byatezaga amakimbirane mu baturage, yakomeje agira ati: “Nkurikije uko ibyiciro by’ubudehe abantu babishyirwagamo, numva byavaho burundu kuko mbere bitaraza iyo hari nk’abantu babonekaga bashaka gufasha abaturage bakabishyurira mituweli abaturage ubwabo barateranaga bagahitamo abafashwa nta marangamutima babishyizemo, ariko aho haziye ibyiciro by’ubudehe wasangaga buri wese arwanira gufashwa.”

Aba baturage bemeza ko ibyiciro by’ubudehe byatumaga hari bamwe bumvaga ko bakwiye gufashwa gusa, Karambizi Faustin na we yagize ati: “Hari ubwo habagaho amanyanga mu gushyira abantu mu byiciro ndetse bamwe bakanabyishyurira kuko bari bazi ko mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hari amahirwe menshi yo gufashwa, kugeza ubwo ibi byiciro byageze ku bantu bagura amashanyarazi kuri cashpower.”

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu rivuga kuri gahunda nshya yo kuvana abaturage mu bukene mu buryo burambye, rigaragaza ko uruhare rw’umuturage ufashwa ari ingenzi cyane kuko ari nk’umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk’uko byari bimenyerewe, ikindi ni uko ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bose bakorera hamwe mu gushyiraho uburyo umuturage ufashwa yihuta kuva mu bukene;

Ubufasha bukomatanyije bitewe n’ibyo abagize urugo bakeneye ngo bivane mu bukene bubahurizwaho ndetse bagaherekezwa kugira ngo kuva mu bukene byihute;

Iyi gahunda kandi yashyizeho uburyo abafashwa barindwa cyangwa bagafashwa guhangana n’ibibasubiza inyuma nk’ibiza, amapfa, n’ibindi.

Depite Karinijabo Barthelemy kuri iyi ngingo yagize ati: “Aho u Rwanda rugeze rero mu iterambere ntabwo abaturage bakwiye kuba basindagizwa, tugomba guharanira gukira, kubaho neza kandi tukabikorera,  za ntambara z’abarwanira kujya mu cyiciro cya mbere zarangiye;  icyabiteye ni uko twabonye hari abarwanira kuguma muri iki cyiciro cya mbere kugira ngo bakomeze gufashwa.”

Abaturage bazafashwa kwivana mu bukene bazasinyana amasezerano n’ubuyobozi ko mu gihe cy’imyaka ibiri uyu muryango uzaba wavuye mu bukene kuko muri icyo gihe uzakusanyirizwaho gahunda zose zizawufasha kuva mu bukene.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Umuganda wakozwe hubakwa ibyumba bitatu by’amashuri muri GS Bisagara

Kirehe: Umuganda wakozwe hubakwa ibyumba bitatu by’amashuri muri GS Bisagara

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU