MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Tariki 15 Mata: Umunsi hazirikanwa Abatutsi biciwe i Kibungo

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
15/04/2020
Abantu baha icyubahiro abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu cyumweru cyo kwibuka cya 2018 (Ifoto: Manishimwe N.)

Abantu baha icyubahiro abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu cyumweru cyo kwibuka cya 2018 (Ifoto: Manishimwe N.)

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, mu Karere ka Ngoma hashyinguye imibiri isaga ibihumbi 25 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki ya 15 Mata ikaba ari yo iharirwa kubibuka no kubunamira.

Mu kubikora, hanazirikanwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu Karere ka Ngoma  kagizwe n’imirenge 14 hari inzibutso esheshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 84.

Amatariki ya 14 na 15 muri Mata 1994 ni yo yakozweho ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu bice bya Remera ahahoze ari Komini Kigarama no muri Komini Kibungo.

Musafiri Jean Pièrre uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngoma yabwiye Muhaziyacu.rw ko  Abatutsi  benshi biciwe i Remera ku  itariki ya 14, ku  itariki ya 15  ubwicanyi bukomereza i Kibungo na bwo hicwa abatutsi benshi bari bahungiye mu kigo cy’abapadiri muri Economat Kibungo no mu Bitaro bya Kibungo.

Avuga ko ari na yo mpamvu tariki ya 15 Mata, ari yo ifatwa nk’umwihariko wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibungo, bigakorwa hunamirwa abasaga ibihumbi 25 bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibungo.

Musafiri yagize ati: “Ku itariki ya 14 Mata 1994 nibwo abicanyi bishe Abatutsi benshi mu Murenge wa Remera (hahoze ari Komine Kigarama), noneho kuri iyi tariki nimugoroba no ku itariki ya 15 nibwo  bishe  abantu bari bari muri Economat, bituma iyi tariki ari yo ifatwa nk’umwihariko wo kuzirikana Abatutsi bishwe i Kibungo.”

Imibiri  isaga ibihumbi 25 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Kibungo  irimo iyakuwe  ku Bitaro bya Kibungo, n’iyakuwe mu bice by’imirenge  ya Gashanda, Kazo, Rurenge n’abo mu Murenge Remera.

Iyari Komine Kigarama igizwe n’igice kinini cy’Umurenge wa Remera ubu, na Komine Birenga ari yo ifite igice kinini cy’Umurenge wa Kibungo ubu, ni zimwe muri komine 11 zari zigize iyari Perefegitura ya Kibungo.

Iryivuze Isaïe  umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Remera yabwiye Muhaziyacu.rw  ko muri iyi Perefegitura yose  hakozwe Jenoside bigizwemo uruhare runini n’Abategetsi bariho icyo gihe bakomokaga by’umwihariko  muri Komine Kigarama bacuze umugambi wa Jenoside bakanawushyira mu bikorwa.

Muri bo havugwamo Col. Rwagafirita Pièrre Célestin wavukaga i Gatetsa, wari  Umuyobozi mukuru mu  ishyaka rya MRND mu rwego rwa Perefegitura, wanavugaga rikumvikana kuko bajyaga bamwita ‘Kimenyi’ bamugereranya n’Umwami Kimenyi w’ i Gisaka.

Remera kandi ni ho hakomoka uwitwaga Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’abakozi ba Leta, Renzaho Tharcisse wari Colonel akaba na Perefe w’Umujyi wa Kigali, Kabagema Ferdinand wari visi perezida wa kabiri w’ishyaka rya MRND, Mugiraneza Emmanuel wari burugumesitiri wa Komine Kigarama wari ushinzwe by’umwihariko gucunga ko ibintu byose birara bikozwe agatanga raporo, na Mutabaruka Sylvan wari  Umudepite  n’umuririmbyi (umuhanzi).

Ikindi kigaragazwa ni uko ababurugumesitiri  bayoboraga Komini 10 muri 11 zari zigize Perefegitura ya Kibungo bose bagize  uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse umwe wategekaga Komine Rukira witwaga Donati Ruhigira.

Ubwicanyi bwakozwe muri iyi perefegitura kandi bwashyizwe mu bikorwa n’Interahamwe eshatu  zayoboraga  ubwicanyi  zirimo uwo bitaga ‘Cyasa’ w’i Kibungo,  na Murwanashyaka na  Muhinda b’i Remera.

Iryivuze avuga  Interahamwe izwi ku izina rya ‘Cyasa’ yahoze ari umusirikare, mu gihe cya Jenoside akaba yari yaragisezerewemo (demob)  yabaye interahamwe ikomeye.

Ati: “Uyu Cyasa yari umukire afite imodoka yatundaga interahamwe zikajya kwica Abatutsi hirya no hino za Kabarondo, za  Kayonza, Kibungo n’ahandi,… iyi modoka ye n’izindi yabaga yashatse  ni na zo zatundaga imirambo zikajya kuyijugunya hirya no hino.”

Mu matariki ya 17 na 18 Mata mu 1994 nibwo ingabo z’Inkotanyi  zageze mu bice bya Kayonza na Kabarondo, mu matariki yakurikiyeho  zigera i Kibungo zisanga hari Abatutsi benshi bamaze kwicwa, zibasha kurokora abasigaye, zitarura abari  bihishe mu bice  bitandukanye, zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi;  mu ntangiro za Nyakanga 1994 zibohora u Rwanda.

Musafiri  Jean Pièrre Uyobora Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngoma avuga ko  abarokotse Jenoside by’umwihariko bashimira ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe  abatutsi  n’uburyo ubuyobozi  u Rwanda rufite ubu bwimakaje ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kwita ku barokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko.

Avuga kandi ko kuba kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byarakozwe mu buryo budasanzwe  abantu bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi   ntacyo byahungabanyije kuko babashije gukurikira  ibiganiro mu itangazamakuru no  tujya bavugana umunsi ku munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga bahumurizanya.

Ati: “Uyu munsi rero nubwo tutarava mu rugo abari mu nzibutso, abarenga ibihumbi 25 bari mu rwibutso rwa Kibungo twibuka by’umwihariko kuri iyi tariki  turabunamira tubibuke, tubazirikane muri ubwo buryo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma  Nambaje Aphrodise atanga ubutumwa bwibutsa ko Kwibuka26 bikomeza gukorwa  hubahirizwa   amabwiriza yatanzwe yo kwirinda Koronavirusi.

Ati: “Kwibuka ku nshuro ya 26 yakorewe Abatutsi 1994 birakomeje twubahiriza amabwiriza nk’uko CNLG yayatangaje. Ibikorwa byo kwibuka abaturage bazakomeza kubikurikirana bari mu ngo kubera kwirinda COVID19 nk’uko byagenze muri iki cyumweru cy’icyunamo dushoje.”

Mu Karere ka Ngoma hari inzibutso ebyiri  zo ku rwego rw’akarere  ari zo urwa Rukumberi rushyinguyemo abasaga ibihumbi 40 n’urwa Kibungo rushyinguyemo abasaga ibihumbi 25.

Izindi nzibutso zihari ni urwa Zaza rushyinguyemo abagera ku 12025, urwa Mutenderi rushyinguyemo 4101, urwa Rukoma i Sake rushyinguyemo abagera ku 4000 n’urwibutso rwa Rukira  rushyinguyemo imibiri 2602 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kwibuka26Ngoma

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Uyu munsi habonetse indi mibiri 52 mu Cyuzi cya Ruramira

None habonetse indi mibiri irindwi mu Cyuzi cya Ruramira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU