MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ingengabitekerezo ya Jenoside iherutse kuhagaragara yatumye bakaza ingamba

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
19/04/2024

Nyuma y’uko hagaragaye ko hari bamwe mu rubyiruko bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burakangurira urubyiruko kutijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahubwo bagaharanira kuba umwe; urubyiruko narwo rukavuga ko rwafashe ingamba zikomeye.

Iyo ngengabitekerezo imwe yagaragaye mu Karere ka Ngoma mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, aho umwana wo mu myaka 20 yavuze ko ngo iyo jenoside imusanga ariho aba yaratemye amajosi y’Abatutsi 40.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka cyasojwe tariki 13 bagize uwo muntu umwe wagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Hagaragaye umuntu umwe wagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, uwo yagaragaweho aranabyiyemerera ari gukurikiranwa n’inzego kuko mu by’ukuri abaturage tuba twabigishije gahunda z’Ubumwe, ubwiyunge, Ubudaheranwa na Ndi Umunyarwanda, kumva rero umuntu akomeza akazana ingengabitekerezo ya Jenoside, amategeko arahari agomba gukora akazi kayo.”

Meya Niyonagira akomeza avuga ko uwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ari urubyiruko, aboneraho no gusaba abandi kutijandika mu muriyo ngengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ko bakwiye guharanira kuba umwe kuko aricyo kizatuma bayihashya burundu.

Ati: “Uwo muntu ni uwo mu myaka y’urubyiruko; mboneraho no gukangurira urubyiruko ko ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kuyamagana, ntitwemerere abadushuka cyangwa abagoreka amateka ahubwo twe duharanire ubumwe kuko Igihugu cyacu kiri mu biganza by’urubyiruko rwacu dufite, ahazaza heza h’igihugu hari mu biganza byabo.”

Bamwe mu rubyiruko babwiye MUHAZIYACU ko bafite umukoro wo kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo itazasubira ukundi ndetse no kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu.

Muhawenimana Betty, ati: “Bamwe mu babyeyi usanga aribo bashuka abana babo bati kanaka ni we wafungishije papa wanyu cyangwa uwakoze Jenoside ugasanga arafunguwe ariko ingengabitekerezo ya Jenoside ntiramushiramo; ubwo rero nk’ urubyiruko abo babyeyi tugomba kubabwiza ukuri ko batubeshya kuko amateka afatika arahari abigaragaza.”

Muhire Claude wo mu Murenge wa Murama, avuga ko ntawasenya Igihugu barebera kuko imbaraga zacyo bahari n’urubyiruko.

Ati: “Twiyemeje ko Jenoside itazongera ukundi kandi tuzakomeza guhangana n’abahakana ko bitabaye, duhangane n’ingengabitekerezo aho iva ikagera kuko ubu twabaye umwe, ubumwe bwacu ni bwo buturanga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bazakomeza gushishikariza abakiri bato gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: #kwibuka30Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ubuyobozi bwatanze icyizere cyo kubaka isoko rya Kabarore

Gatsibo: Ubuyobozi bwatanze icyizere cyo kubaka isoko rya Kabarore

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU