MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ubuyobozi bwatanze icyizere cyo kubaka isoko rya Kabarore

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
19/04/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko buri muri gahunda yo kubaka no gusana isoko ry’umujyi wa Kabarore kugira ngo abarikoreramo bacuruze batekanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yabwiye Muhazayacu ko ubuyobozi bwasuzumye bugasanga isoko rya Kabarore ribangamiye abaturage bityo bukaba bwarafashe ingamba zo kuryubaka.

Yagize ati: “Abaturage cyane cyane abo mu mujyi wa Kabarore bakoresha iri soko bahahiramo banacururizamo. Ni isoko ubona ko rimaze igihe kinini ryubatswe rikeneye gusanwa, icyo turimo dukora ni ugushaka ubushobozi ngo turisane.”

Sekanyange yakomeje avuga ko mbere y’uko ibyo byose bigerwaho hagiye kubanza hasanwe isoko risanzwe rihari kuko Akarere kari mu biganiro n’abikorera kugira ngo hubakwe isoko ryiza rigezweho rijyanye n’igihe.

Ati: “Isoko kuryubaka byo birahenze kandi twifuza ko twakubaka isoko rijyanye n’ icyerekezo, ikiriho ni uko duteganya kurisana igihe gito kugira ngo abarikoresha, abajya kurihahiramo bajye basanga ari ahantu heza , ariko dufite na gahunda yo kuzubaka isoko ryiza ry’icyerekezo ribereye akarere kacu.”

Ni mu gihe bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kabarore baganiriye na MUHAZIYACU basaba ko ryasanwa kuko bavirwa n’imvura ikanabangiriza ibicuruzwa, ibi bikabateza igihombo.

Mukamurenzi Jenifa, ucururira muri iryo soko yagize ati:” Iyo imvura iguye turanura ubwo utanuye bikanyagirwa cyangwa tugatwikira kandi ntiwaba watwikiriye ngo umuguzi azamenye ibyo ucuruza ikaba ari yo mpamvu tuvuga ko biduteza igihombo.”

Jenifa yakomeje agira ati: “Baramutse baje bakadusanira aha hagati kuko ni ho hava cyane niba bafite gahunda yo kuzasubirama isoko, bakazarisubiramo bitewe n’uko bari kubiteganya.”

Uwo mucuruzi yogeyeho ko amazi ashobora kwangiza isoko kuko uko imvura iguye amazi yireka, kandi ngo aho aguye ahatobora hakangirika.

Isoko rya Kabarore riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, riremwa cyane n’abo muri aka karere ndetse na bamwe baturutse mu Karere ka Nyagatare.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba : Abikorera baremeye inka 100 abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Iburasirazuba : Abikorera baremeye inka 100 abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU