Abayobozi b’ibigo Nderabuzima byo mu Karere ka Ngoma bahawe moto zirindwi
zizafasha umukozi ushinzwe ihungabana n’abandi kuba bajya gusura abaturage bafite ibibazo by’ihungabana no kubafasha gukomeza kubona serivisi nziza kandi yihuse.
Izi moto zirindwi zatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Werurwe 2025, imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 4 ariko harimo n’ibyangombwa byayo byose.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibungo, Peace Venuste, ati:“Twishimiye ko tuyibonye kandi umukozi wacu ushinzwe ihungabana twavuga ngo agize amahirwe yo kugira ngo yegera bariya baturage neza hatarimo imbogamizi kubera ko wasangaga zimwe zagiye mu gikorwa cyo gukingira cyangwa ahandi ugasanga wa mwanya wo kugira ngo abone ikimugezayo biragoranye.”
Uyobora ikigo Nderabuzima cya Rukumberi, Hakumbuza Michael, ati: “Tuzajya tuzikoresha akazi ka buri munsi cyane cyane mu bantu bafite ibibazo by’ihungabana, hari igihe hajyaga haba ikibazo umuntu ari mu rugo bakatwitabaza igihe runaka ugasanga n’indi dufite yagiye mu kazi kugira ngo umuntu agere kuri uwo muntu bikatubera imbogamizi; ariko ndizera ibibazo bigiye gukemuka tuzajya tugerayo ku gihe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko zatanzwe n’umufatanyabikorwa bafite witwa ‘Interpeace’ ubafasha mu bijyanye n’ihungabana.
Yagize ati: “Murabizi ko dufite abaturage bitewe n’ibibazo baciyemo bagiye bafite ibibazo by’ihungabana. InterPeace baradufasha ku bijyanye no guhugura abantu cyangwa abaganga, uyu munsi icyo bakoze ni ugutanga moto zizajya zifasha umukozi wo ku kigo Nderabuzima ushinzwe ihungabana n’abandi kuba bajya gusura abaturage mu rugo mu rwego rw’ibiganiro.”
“Iki ni gice cya mbere hari n’izindi zizaza ku buryo ibigo nderabuzima byose bizabasha kugerwaho. Nk’uko mwabibonye twahoze tuvugana n’abazihawe ko bagomba kuzifata neza, ibyangombwa byose babitanze, turizera rero ko bizadufasha gukemura ibyo bibazo ndetse no kugirango abaturage babashe gukomeza kubona serivise nziza kandi yihuse, inabegereye.”
Uyu munsi hatanzwe moto zirindwi ku cyiciro cya mbere, mu gihe mu Karere ka Ngoma habarurwa ibigo nderabuzima 17, Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko hari gahunda yo gutanga n’izindi mu bindi byiciro.











