Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kubona ubuvuzi bwiza kandi bwihuse ari uburenganzira bwa buri wese. Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ubuvuzi byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere bigiye kumara amezi atatu bikorwa hirya no hino mu Gihugu ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu.
Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere, itangirizwa mu Karere ka Nyagatare, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda’; ikaba izafasha abaturage kwivuza indwara zitandukanye nta kiguzi.
Minisitiri w’ubuzima Dr.Nsanzimana yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, agaragaza ko ari imwe mu nzira zo kugera ku ntego y’iterambere rirambye binyuze mu kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.
Yakomeje agira ati: “Ubuvuzi ni uburenganzira bwa buri wese, kandi iyi gahunda igaragaza ubushake bw’Igihugu cyacu mu kurushaho guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Yakanguriye abantu kwitabira iyi gahunda kugira ngo bagire ubuzima bwiza, buzabafasha mu iterambere ryabo no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yagaragaje ko iyi gahunda izafasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bwizewe kandi bwihuse.
Yagize ati: “Iterambere ry’Akarere kacu n’iry’Igihugu rishingiye ku baturage bafite ubuzima bwiza. Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zashyizeho iyi gahunda, kuko izafasha abaturage bose, cyane cyane ko ari ubuntu.”
Bamwe mu baturage bitabiriye ibikorwa by’ubuvuzi ku bitaro bya Gatunda bagaragaje ko iyi gahunda ibafasha cyane, cyane cyane mu kubona serivisi z’ubuzima badatanze amafaranga.
Nyirabihogo Janvière, umwe mu baturage wari waje kwisuzumisha, yagize ati: “Nk’umuturage wo mu cyaro, rimwe na rimwe kubona amafaranga yo kujya kwa muganga biragora. Iyi gahunda ni igisubizo cyiza kuri twe.”
Iki gikorwa kizaba mu Gihugu hose, kizibanda ku gutanga ubuvuzi bw’ibanze, gusuzumwa no kuvurwa indwara zitandukanye ku buntu, kikaba kizamara amezi atatu.
Ni mu gihe mu mwaka ushize iyi gahunda yafashije abaturage barenga ibihumbi 30 mu Gihugu hose.









