MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Hizihijwe umunsi wo kwibohora, baremera abatishoboye inka 9(Amafoto)

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
04/07/2025

Mu Karere ka Ngoma bizihije umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, bishimira ibyiza bagezeho n’akamaro urugamba rwo kubohora Abanyarwanda rwagize, ndetse banaremera abaturage batishoboye inka 9 zizabafasha mu mibereho myiza n’iterambere.

Ni umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Kibungo kuri Stade y’Akarere ka Ngoma, ubanzirizwa n’akarasisi k’amwe mu mahuriro y’abatuye muri uyu Murenge(Abamotari, Abanyonzi, Abikorera n’abandi) yazengurukaga Stade mu nkwishimira kuba barayihawe na Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Kagame Paul n’imihanda bubakiwe.

Wanaranzwe n’imbyino za gakondo z’amatorero atandukanye, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we yaremewe ibihumbi 100Frw no kuremera abaturage ibiseke, ibitenge n’ibindi bitandukanye.

Kwizihiza uyu munsi, ni gihe cyiza cyo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho, akamaro urugamba rwo kubohora Abanyarwanda rwagize, guha agaciro abagize uruhare ngo urugamba rurangire, guha agaciro ibyagezweho no gutekereza ku hazaza, gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho.

Bamwe mu baremewe babwiye MUHAZIYACU ko bashimira Perezida Paul Kagame wazanye gahunda ya Girinka Munyarwanda nka kimwe bishimira muri iki gihe bizihiza kwibohora.

Mukamana Louise, ati: “Iyi nka igihe kumfasha kwiteza imbere nikura mu bukene, imirire mibi, ariyo mpamvu nshimira Perezida Kagame Paul wafashe iya mbere mu kubohora Igihugu mu gihe twari tuboshywe nk’abagore, ubu tukaba dufite ijambo, akaba yaranazanye na gahunda ya Girinka.”

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zikorera mu Karere ka Kayonza, Ngoma na Kirehe, Col. Pascal Munyankindi yatanze ikiganiro ku rugendo rw’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Col. Munyankindi yasabye urubyiruko gukorera no kwitangira Igihugu kugira ngo ibyiza bikomeje kugerwaho birusheho gusigasirwa no kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Ingabo yari ayoboye zabohoye u Rwanda, anashimira iterambere akomeje kubagezaho mu mibereho myiza, iterambere n’imiyoborere myiza.

Meya Niyonagira akomeza agira ati: “Hari abari barorojwe mu myaka yashize inka zabo zabyaye nabo bashima kworoza abatishoboye, ni kintu duha agaciro cyane kuko inka ifite ibintu ishyira mu bantu, icya mbere ni urukundo(imibanire), inka ni ubukungu, inka imara ni irungu.”

Yongeye gushimira Kagame Paul wazanye gahunda ya Girinka, anasaba abagabiwe inka kuzifata neza bakazitaho kugira ngo zibagirire umumaro.

Kwizihiza uyu munsi byasojwe n’umukino warangiye inzego z’umutekano zinganyije n’abakozi b’Akarere igitego 1-1.

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abacururiza mu maduka yegereye isoko bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bayavuyemo

Rwamagana: Abacururiza mu maduka yegereye isoko bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bayavuyemo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU