MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma : Bahangayikishijwe nuko inzitiramibu bahawe zitakibarinda kurumwa n’imibu

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
21/12/2019

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma, mu Ntara  y’Iburasirazuba  barasaba Leta kubaha inzitiramibu kuko izo baherutse guhabwa mu  mwaka wa 2016, ubu  zangiritse ku  buryo zitakibarinda kurumwa n’imibu itera malariya.

Muhaziyacu yaganiriye n’abatuye bo mu bice bitandukanye by’ako karere bahuriza ku kugaragaza ko inzitiramibu zizwi nka ‘Supanete’  bahawe mu mwaka wa 2016 no mu ntangiro za 2017, zangiritse ku buryo zitakibarinda kurumwa n’imibu irimo n’itera marariya.

Umubyeyi witwa Mukandayishimiye Deltine agaragaza ko inzitiramibu bafite zitakibarinda kurumwa n’imibu, ati : “Inzitiramibu baduhaye muri 2016 se wowe urumva yaba ikiri nzima koko? Zirashaje, zaratobaguritse, njyewe mfa kukiraramo ariko cyarapfumaguritse ntabwo ikiturinda imibu.  Mu minsi ishize twari twagize amahirwe baduterera umuti mu nzu ariko twifuza inzitiramibu nshya.”

Niyonsenga Patrice wo mu Kagari ka Mutsindo, mu Murenge wa Gashanda na we ati : “Oya ubu zarashaje pe, zirimo amadirishya wagira ngo ni imbeba yaziriye, ahubwo hari n’izo twagiye tujugunya kuko ziba zaracikaguritse. Turasaba ko mwatuvuganira Leta ikaduha izindi nzitiramibu, zaturinda kurumwa n’imibu ku  buryo twajya turyama tukanasinzira neza.”

Mu mwaka 2015 ni bwo Leta y’u Rwanda yatahuye ko inzitiramibu  zigera kuri miliyoni 2.6,  zifite agaciro ka miliyari ikenda mu mafaranga y’u Rwanda zatumijwe mu mahanga mu mwaka wa 2012, zari zitujuje ubuziranenge, ntizifashe abaturage, ahubwo zigatuma malariya yiyongera kurushaho.

Ubu, Ikigo cy’ubuzima-RBC, kiratangaza ko biteganyijwe ko guhera muri izi mpera z’umwaka  2019, hateganyijwe ibikorwa byo gutanga inzitiramibu  nshyashya  mu gihugu hose.

Mutabazi Alphonse Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya muri RBC ni byo asobanura agira ati: “Guhera muri uku kwezi k’Ukuboza 2019 turateganya gutanga inzitiramibu nshya mu gihugu hose. Uko gahunda iteganyijwe ni uko abantu bafite ubushobozi buke bo mu kiciro cya mbere n’icya Kabiri by’Ubudehe bazahabwa inzitiramubu ku buntu, ndetse n’abo mu kiciro cya Gatatu ariko badafite akazi gahoraho na bo bazazihabwa ku buntu, abo mu cya Kane bo bazazigurira.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda,  igaragaza ko abarwaye Malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 17 mu 2016 bakagera ku 7000 mu 2018, na ho abo yishe bavuye kuri 700 mu 2016 bagera kuri 300 mu 2018.

Mu rwego rwo kurwanya indwara ya malariya,  iyi minisiteri igira  abantu inama  zirimo  kuryama mu nzitiramubu ikoranye umuti buri joro, gutema ibihuru bikikije aho baba, gukinga hakiri kare amadirishya  n’inzugi by’inzu, gusiba ibinogo birekamo amazi; no kwivuza  hakira kare mu gihe hari ufashwe n’uburwayi.

Nubwo  Abanyengoma n’abo mu bindi bice by’Intara y’Iburasirazuba  batari bake bahuriye ku cyifuzo cyo guhabwa inzitiramibu nshya, Ikigo RBC kigaragaza ko ubushakashatsi cyakoze muri 2017, bwagaragaje ko 32% by’abatuye Intara y’Iburasirazuba batarara mu nzitiramibu kandi bazifite.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Why planting a tree every time you give birth makes sense

Why planting a tree every time you give birth makes sense

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU