Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwasabye abaturage batuye mu Mirenge ya Murama na Kibungo kwirinda amakimbirane kugira ngo habeho umuryango utekanye, no kwiteza imbere babyaza amahirwe y’uko igihugu gifite umutekano n’umuvuduko mwiza mu iterambere n’imiyoborere myiza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023,n ‘Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque ubwo hakomezaga imikino y’Umurenge Kagame Cup ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twimakaze imiyoborere myiza twifuza,dushyira umuturage ku isonga.’
Mapambano aganira na MUHAZIYACU yagize ati: “Muri iyi mirenge ya Murama na Kibungo turi mu gihe cyihuta mu iterambere, ariko imiyoborere myiza nk’uko iri inkingi eshatu igihugu cyacu cyiyemeje(imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza) turabasaba abaturage gufata ibikorwaremezo bagenda begerezwa neza yaba n’ibindi bigiye kuza nk’amashanyarazi n’amazi.”
Akomeza asaba abaturage guharanira kugira umuryango mwiza utagira intonganya za hato na hato no kwiteza imbere, ati: “Ariko kandi turanabasaba kwirinda amakimbirane kugira ngo tugire umuryango utekanye, utuye neza uzira gushyamirana, intonganya ahubwo abantu bagakoresha ayo mahirwe igihugu cyabahaye yo kugira igihugu gitekanye mu gukora ibyabo bibateza imbere n’igihugu cyangwa Akarere kacu bigatera imbere muri rusange.”
Nyuma y’imikino abagize ‘Task Force’ yo gukemura ibibazo by’abaturage mu karere bayobowe n’ Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie bakemuye ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka cya Mukandayambaje Marie na Mugiraneza Augustin mu murenge Remera; ndetse banasura amarondo yo mu Murenge wa Jarama hagamijwe kureba uko abaturage bacungiwe umutekano.
Intara y’Iburasirazuba ifite gahunda zigiye zitadukanye mu guhashya bimwe mu byaha bikunda kugaragara mu baturage birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bitandukanye nka Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha, Mwiwusenya turahari n’izindi.







