Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakorera ku Karere ka Kirehe (Special Cell)baremeye abatishoboye inkunga y’amabati 150 azakoreshwa mu gusakarira imiryango itanu itishoboye, mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ni igikorwa bakoreye mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu i Kirehe.
Uwimpuhwe Florentine Umuyobozi mukuru w’imirimo rusange mu Karere ka Kirehe wavuze mu izina ry’abagize Special Cell y’Abakozi b’Akarere ka Kirehe b’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yasobanuye uko bateguye iki gikorwa.
Yagize ati: “Twifuje kuremera bagenzi bacu, abaturage duturanye mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora, kugira ngo twifatanye kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ni muri urwo rwego dushimira abanyamuryango bose bagize Special Cell yacu ko bitanze tugakusanya amabati agera ku 150, turemera imiryango itanu yo mu Kagari ka Nyabikokora.”
Yakomeje agira ati: “Kandi ibyo bikorwa birakomeza kuko n’ubu turimo kwiyegeranya kugira ngo tubashe kubonera Mituweli abanyamuryango baba batarayibona bo mu Kagari dukoreramo. Tukaba dushishikariza abandi banyamuryango muri za Special Cell ko bajya bagira uruhare mu guteza no kwifatanya n’abaturage b’aho bakorera; cyane ko biba biri mu byo bashinzwe mu rwego mbonezamubano.”
Mukantwari Beatrice wo mu Mudugudu wa Karenge, Akagari ka Nyabikokora ni umwe mu batangiye kubakirwa wishimiye inkunga y’amabati yatewe, yagize ati: “Nabaga mu kazu gaciriritse gato cyane, ubu nkaba nishimiye ko bagiye kumpa inkunga yo kugira ngo mbashe kubona inzu nziza, ibereye umuryango wanjye.”
Nyamutera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora kabarizwamo yabwiye MUHAZIYACU ko bashimiye cyane Special Cell y’Abakozi b’Akarere ka Kirehe bari mu muryango FPR Inkotanyi.
Yakomeje agira ati: “Biradushimishije cyane kuba baduhaye amabati y’abaturage batanu, hari abaturage turimo twubakira amazu mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, twebwe twari twarakoze imiganda tukubaka, tukaba twari dukeneye amabati; mu by’ukuri rero tubonye ibisubizo tugiye guhita dushyiraho aya mabati abaturage bajye heza, kandi turashimira cyane Special Cell y’Akarere na Perezida wa Repubulika.”
Nk’uko bigaragazwa n’Umurenge wa Kirehe muri uyu mwaka w’Imihigo n’ingengo y’imari bateganyije kubakira inzu no gutuza heza imiryango 18 itishoboye.
Mu bikorwa byagezweho n’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe mu mwaka ushize wa 2022, by’umwihariko mu bijyanye no kubakira abaturage batishoboye hubatswe inzu 60, hanasanwa inzu 83 z’abatishoboye mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.











