MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abamotari barataka kutagira Parikingi

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
27/10/2023

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Ngoma cyane cyane hafi ya Gare y’Akarere, izwi nka “Jali Bus Park/Ngoma” mu Murenge wa Kibungo, baravuga kuba nta parikingi yabagenewe ihari, baparika mu kayira k’abanyamaguru bigatuma bashobora kubagonga cyangwa moto zabo zikagongwa n’imodoka.

Abamotari n’abagenzi baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje impungege ku kibazo cya parikingi mu Mujyi wa Kibungo hafi ya gare ya Ngoma, kuko ngo abagenzi baharenganira mu buryo bugaragara.

Ukurikiyesu Gerard, ati:”Abamotari duparika moto mu kayira k’abanyamaguru ugasanga twababangamiye kuko bahita banyura mu muhanda ugomba kucirwamo n’ibinyabiziga bakaba bahura n’ikibazo cyo kugongwa bakahasiga ubuzima. Turifuza ko abantu dutwara moto badushakira parikingi yabugenewe kuko impamvu duparika hano hegereye gare kandi niho abakiriya baturuka.”

Nzaramba Dominique, yagize ati: “Twumva twabonerwa ahantu umuntu yabasha guparika kugira ngo agire umutekano w’ikinyabiziga ndetse n’ubuzima bwe; ku bw’icyo turasaba ko hariya muri gare nk’uko twakomeje tubibabwira ko twabonamo umwanya kuko hari igice kinini kidakoreshwa, nibura tukabasha kuba twava mu mihanda. Abaturage duparika aho banyura kuko natwe ntaho dufite kandi iyo bazamuka baza gutega ahanini ubona ko bibabangamira kubera kwambuka harimo urujya n’uruza rw’amakamyo.”

Umuturage utashatse ko kwivuga amazina, yagize ati: “Mu kwezi gushize ubwo nari mvanye umwana wanjye kwiga ku kigo cya ASPEK Primary School, hari umumotari wari ungonze urutugu ubwo nari mfashe ukuboko umwana wanjye bitewe nuko yansanze mu muhanda nari ndi kugenderamo w’abanyamaguru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko ikibazo cy’abamotari n’abaturage bakizi ahubwo ko bari gukora ibishoboka kugira ngo haboneke parikingi nziza itateza ibyago kuri buri umwe.

Yagize ati: “Turacyari kureba ahajya parikingi y’abamotari kuko mbere baparikaga ahantu hahoze gare nyuma iza kuhakurwa, imiterere y’aho iriya gare nshya iri ntabwo yagenewe moto uretse imodoka gusa( Car Parking), kubera ko hegereye gare abagenzi iyo bayivuyemo bakenera moto nibyo koko, hafi yaho hari za sitasiyo kandi naho ntibyemewe kuhaparika. Turacyari gushakisha nk’Akarere ahantu hafi hatabangamira umugenzi mu gihe avuye mu modoka, ariko bitabujije ko hari izindi parikingi ziri hino twabaye tubabwiye ko baba bajemo kugira ngo bareke kwiteza ibyago by’impanuka.”

Akomeza agira ati: “Hariya ni mu muhanda mu by’ukuri, kubera ko rero baba bategereje abagenzi hafi ntabwo biborohera kuvayo ariko niyo amaherezo, hariya nta parikingi ihari urabona ni muri rompuwe rwagati bishobora guteza impanuka. Ndumva rero ni ikintu kihuturwa kandi natwe kituraje ishinga, turi kuyishaka ku buryo duteganya ko iboneka vuba bidatinze.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Mu rwego rwo kongera umusaruro basabwe kubungabunga amazi

Kayonza: Mu rwego rwo kongera umusaruro basabwe kubungabunga amazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU