Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri yasabye abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba kubungabunga amazi kuko adahari n’umusaruro utaboneka.
Ubu ni ubutumwa yabugejeje ku baturage ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 mu Karere ka Kayonza.
Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 22, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Amazi ni ubuzima amazi ni ibiribwa.”
Aha ni ho Minisitiri Musafiri yahereye asaba abaturage kubungabunga amazi.
Ati: “Amazi yo kuhira amatungo, ayo kuhira imyaka, n’ayo kunywa bayabungabunge, bayabyaze umusaruro kuko amazi atabonetse umusaruro n’ubuzima byabura.”
Ni mu gihe bamwe mu baturage begerejwe amazi bavuga ko ubu bahinga bakeza kuko imyaka yabo itacyumira mu mirima kubera izuba nka mbere.
Ntirenganya Jean Claude yagize ati: “Ubu imyaka irera. Nk’urugero aha imboga zirera kubera ko aya mazi twabonye yaradufashije, no mu gihe cy’izuba twarahingaga. Umuntu wahinze izo mboga cyangwa inyanya arajya ku isoko akabona amafaranga.”
Bakunzibake Emmanuel nawe ati: “Warahingaga izuba rikava ya myaka wahinze ntugire umusaruro n’umwe ukuramo. Ubu ni ubintu byiza cyane. Turahinga tugasarura kubera ya mazi twakoresheje.”
Mukanoheli Béatrice we yagize ati: “Urabona ko imyaka isa neza. Ubu dufite icyizere ko tuzeza tukihaza tugasagurira n’amasoko. Kera inzara yari yaraturembeje kubera izuba n’amapfa, ariko ubu imisozi iratoshye kuko dufite amazi.”
Akarere ka Kayonza gafite ibiyaga icyenda ndetse ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aka karere kubatse ibyuzi bihangano (dam) 26 mu rwego rwo guhashya amapfa, ibyanya bingana na hegitari 360 byaratunganijwe birahingwa ndetse biruhirwa.









