Bamwe mu baturage baganiriye na Muhazi Yacu bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kayonza bavuga ko ubu bitabiriye ubuhinzi ku rwego rwo hejuru ndetse bafite icyizere ko bazeza bagasagurira n’amasoko.
Babitangaje mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi yose ku nshuro ya 22 mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa.
Mukanoheli Beatrice wo mu Kagari ka Karambi yagize: “Twese ubu twitabiriye ubuhinzi, urabona ko ibigori bimeze neza twabikoze neza tuzarya dusagurire n’amasoko. Dufite icyizere kuko turi kubona imyaka imeze neza.”
Bagirubumwe Andre wo mu Kagari ka Ryamanyoni yagize ati: “Muri uyu murenge ubuhinzi bwarazamutse. Ahantu henshi aha ntihahingwaga hari amashyamba, ariko urabona ko imyaka imeze neza hose harahinze, dufite icyizere ko tuzabona n’umusaruro ugaragara. Bizakemura ikibazo cy’inzara n’ikibazo cy’ibiciro ku isoko.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, yavuze ko uyu munsi ari uwo kwibuka agaciro k’abahinzi, abasaba guhinga kinyamwuga bakoresha ifumbire kugira ngo umusaruro wiyongere.
Ati: “Mwitabire ubuhinzi mutibagiwe n’ubworozi. Ndagira ngo mbasabe kandi nshishikarize abanyarwanda muri rusange guhingisha ifumbire, tuyibagaze kugira ngo umusaruro wikube kabiri tubone ibiryo dusagurire n’amasoko.”
Akarere ka Kayonza ni akarere kagira uruhare runini mu musaruro w’igihugu, aho 74.5% ari ingo zikora ubuhinzi nk’uko byagaragajwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022.
Muri aka karere ibihingwa bihiganje ni ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati, bihingwa ku butaka buhujwe kuri hegitari 6000.
Hatunganijwe ibishanga bihingwamo umuceri ku buso burenga hegitari 2030, hatewe ibiti by’imbuto ku butaka buhujwe bwuhirwa ku buso burenga 1300ha.






