Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwa kariyeri kujya basubiranya ahantu baba bamaze gucukura, avuga ko kubireka bishobora guteza ibiza ndetse bikaba indiri y’ibisambo.
Ibi yabigarutseho mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere, riherutse kwemeza ko muri uyu mwaka hateganyijwe umuyaga wa El Niño, ushobora kongera ibyago by’ibiza bikomoka ku mihandagurikire y’ikirere, birimo amapfa, imyuzure, ubushyuhe bukabije n’inkubi z’umuyaga mu bihugu byinshi, harimo n’u Rwanda, byanagira ingaruka by’umwihariko ahakorerwa ubucukuzi butandukanye.
Meya Niyonagira yavuze ko mu gihe ahacukurwa amabuye y’agaciro hatitawe ku mutekano no ku gusubiranya ahamaze gucukurwa, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage ndetse n’ibidukikije.
Ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukwiye gukorwa hitabwa ku mutekano w’aho mukorera. Hari ibiza bitera ahacukuwe amabuye, hari ibiterwa n’abantu kubera abakozi badahabwa ibikenewe, hari abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko, aho usanga abaturage bahaturiye bahatakariza ubuzima.”
Yakomeje asaba abafite ibirombe kudatinda gusubiranya ahantu baba bamaze gucukura, kuko iyo hatitaweho hashobora kuvuka ibindi bibazo.
Ati: “Duhora dusaba abakora ubucukuzi bw’amabuye, abafite ibirombe kujya bihutira gusubiranya aho bacukuye, kuko nyuma ni byo bitera ibiza. Dukwiye gukuramo inyungu ariko tunita cyane ku buzima bw’abaturage. Kudasubiranya ahacukuwe byaba indiri y’ibisambo.”
Bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwa kariyeri mu Karere ka Ngoma baganiriye na MUHAZIYACU, bavuga ko basubiranya ahantu baba bamaze gucukura kugira ngo hirindwe ko hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Gasana Fred, ukorera Kompanyi ya Next Mining ikorera mu Murenge wa Rukumberi, yavuze ko bagerageza kwita ku mutekano w’ahantu bakorera, cyane cyane ahaba hari ibinogo.
Ati: “Ubundi tugerageza kwita ku ho dukorera ku buryo hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, tunakora ku buryo ahari ibinogo tuharinda tuba dufite abarinzi benshi ku buryo haba hitaweho, aho dusoje hagasibwa.”
Nsanzineza Uziel, ukora ubucukuzi bwa kariyeri, yavuze ko nyuma yo gucukura basubiranya ahantu bakoresheje mu buryo butuma hatongera guteza ibyago.
Ati: “Mu rwego rwo gusuburanya ahantu hamaze gucukurwa duhita tuhatera umuceri, ahandi tukahatera ubwatsi bw’amatungo ku buryo nta kibazo byateza kandi ubona ko byizewe. Iyo bidakozwe byateza impanuka ariko natwe turabizi neza kuko ubuyobozi buhora bubidukangurira.”
Mu Karere ka Ngoma habarurwa kompanyi 9 zicukura amabuye y’agaciro zemewe.
Aka Karere kandi gafite kompanyi zirenga 50 zikora ubucukuzi bwa kariyeri, muri zo 44 zikaba zikora mu buryo bwemewe.






