Urubyiruko 158 ruturuka mu turere dutandukanye rwari rumaze amezi atandatu rwiga amasomo y’imyuga mu ishuri Marcegaglia VTC riherereye mu Karere ka Bugesera, rwahawe impamyabushobozi n’ibikoresho by’imyuga bize nk’igishoro cyo gutangira imirimo, rusabwa kwihangira imirimo rudategereje guhabwa akazi.
Ibirori byo gutanga impamyabushobozi kuri uru rubyiruko byabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Rilima aho iri shuri rya Marcegaglia VTC rikorera, byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, (Rwanda TVET Board).
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye uru rubyiruko rurangije imyuga gukoresha neza ubumenyi n’ibikoresho bahawe kugira ngo bibafashe kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.
Ati: “Ubumenyingiro ni agaciro n’ejo hazaza, ibi bihuye neza n’icyerekezo cy’Igihugu cyacu. U Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi, ikinyabupfura, umurava, guhanga udushya n’ubushobozi bwo guhangana n’impinduka zikomeje kugaragara ku isoko ry’umurimo. Niyo mpamvu kwiga imyuga n’ubumenyingiro atari amahitamo asanzwe gusa, ahubwo ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.”
Meya Mutabazi kandi yibukije abasoje kwiga imyuga kudategereza ababaha akazi ahubwo bakwiye gutangira kwikorera bahereye ku mirimo mito.
Yagize ati: “Ntimugatinye guhera ku bikorwa bito. Igikorwa gito cyateguwe, gifite icyerekezo kandi kirangwa n’ubunyamwuga, gishobora gukura kikavamo umushinga ukomeye uha akazi nyirawo n’abandi.”
Nibishaka Telesphore ari mu rubyiruko rwize gusudira akaba yahawe n’ibikoresho bizamufasha gutangira akazi, avuga ko yizeye ko azabona imikorere myiza bitewe n’ubumenyi akuye muri iri shuri.
Ati: “Nkurikije ubumenyi twahawe mu mezi atandatu twiga gusudira, nizeye ko nzashobora gukora neza akazi k’ibyo nize. Ikiruseho kandi baduhaye ibikoresho n’igishoro cyo dutangira kwikorera.”
Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Marcegaglia Onlus mu Rwanda, Rwagaju Desire, yavuze ko kwiga imyuga ari kimwe mu bisubizo bifasha urubyiruko kwiteza imbere no kubona amahirwe ku isoko ry’umurimo muri iki gihe, ibyo bigatuma n’Igihugu gitera imbere.
Ati: “TVET ni kimwe mu byo dushyiramo imbaraga kugira ngo dufashe Igihugu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko kuko abanyeshuri basoje banahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe muri iki kigo, birimo imashini zidoda, imashini zisudira ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu myuga itandukanye.”
Rutagambwa Geoffrey, Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), yavuze ko amasomo y’imyuga agira uruhare mu kugabanya ubushomeri ngo kuko abayarangije babona akazi vuba kubera ko baba bafite ubumenyi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ati: “Abanyarwanda bagira ubwo bumenyi, bikagabanya umubare munini wo gukoresha abanyamahanga, kandi natwe ako kazi tugakeneye.”
Marcegaglia VTC yigisha imyuga itandukanye irimo: kubaka, gusudira, kudoda, gutunganya ubwiza n’imisatsi, guteka ndetse n’ibijyanye no gutunganya amafoto n’amashusho.
Kugeza ubu iri shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo mu Rwanda abarenga 1,271, aho abagera kuri 278 bafashijwe kwihangira imirimo.
Muri uyu mwaka, iri shuri rizaha ibikoresho ibyiciro bibiri by’ abagera kuri 300 bazaba bamaze gusoza amasomo y’imyuga, aho bazahabwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 40 frw.
Mu masezerano y’imikoranire hagati y’Umuryango Fondazione Marcegaglia Onlus na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), biyemeje ko urubyiruko rugera ku 1,750 ruzaba rumaze kwigishwa amasomo y’imyuga mbere ya 2027. Kugeza ubu, uyu muhigo bihaye utanga icyizere ko uzagerwaho kuko hamaze kwiga abarenga kuri 1,370.













