Mu gikorwa cyateguwe n’Ibitaro bya Kirehe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi kurengera ubuzima bw’ababagana; bagakora ibitandukanye n’ibyo bamwe muri bagenzi babo bakoze mu myaka 30 ishize.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka ruva ku Bitaro @Kirehe_Hospital kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kirehe i Nyakarambi ahashyinguye mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi isaga ibihumbi 12, bashyira indabo ku mva baruhukiyemo barabunamira; banasura urwibutso. pic.twitter.com/qOH6bodEZc
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) May 23, 2024
Biri mu butumwa Meya Rangira yatanze kuri uyu wa 23 Gicurasi, mu gikorwa cyo kwibuka by’umwihariko abari abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe mu bigo by’ubuvuzi byo mu Karere ka Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ari: “Abantu bakora mu buvuzi hari indahiro bajya bakora [bita ‘Hippocratic Oath’], baba bavugamo ko bazarengera ubuzima, ko bazakora ibyo aribyo byose kugira ngo ubuzima bubeho, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe muri bo nibo bafashe iya mbere kugira ngo batware ubwo buzima.”
“Turanashima bamwe muribo bagize icyo bakora kugira ngo barokore abo bavuraga, ariko ntabwo bari benshi, ni isomo bitwigisha, uyu munsi mwese mukora aha ngaha kwa muganga n’ahandi mu bigo nderabuzima ko tugomba gukora ibitandukanye n’ibyo bagenzi bacu bakoze mu myaka 30 ishize.”
Meya Rangira yanavuze ko mu kwibuka, hanazirikanwa cyane Ingabo z’Inkotanyi zari ziyoboye na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kugeza ubu mu myaka 30 ishize u Rwanda rukaba ari Igihugu gishyize imbere ubumwe, kurwanya amacakubiri n’ihohoterwa iryo ariryo ryose ryakorerwa Umunyarwanda; ahubwo kigaha amahirwe buri Munyarwanda.
Mu buhamya bwatanzwe na Biseruka Omar warokotse Jenoside, yari arwariye mu kigo nderabuzima cya Kirehe muri Mata kuva tariki 13, mu 1994, yasobanuye uburyo yatotezwaga n’abicanyi bamubwiraga ko bazahamwicira isaha ku isaha kubera ko yari afite ibikomere, bakamubwira ko ntaho azabacikira; ku bw’amahirwe aza kwihisha mu mpunzi zari zigiye muri Tanzania.
Yakomeje agira ati: “Hano habereye ibintu bibi cyane kuko yaba uruhinja, yaba umugore utwite ntibabababariraga, yaba umukecuru, umusaza, hiciwe abantu benshi cyane umubare sinawumenya hariya hirya y’ikigo nderabuzima bahitaga i Gorogota hiciwe abantu benshi;…Nk’ibyo nanyuzemo byose, ni Imana yagiye indokora ntacyo narushije abandi”.
Rwagasana Ernest wagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu bitaro bya Kirehe ikiganiro kibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; yavuze ko bibabaje cyane kuba hari abiciwe mu bigo bakabaye baboneramo ubuzima.
Ati: “Ni ikintu kibabaje cyane iyo wibutse ko umuntu yaje aje gushaka ubuzima, agomba kubaho, wowe ukamubuza kubaho kandi abishaka. Ikindi cya 2, birababaje kuba uza kwica umuganga wakuvuye, kuko muri abo bantu bicaga bakeneraga serivisi z’ubuvuzi bakazihabwa, ariko akaza akica umuntu ushobora kumuvura.”
Dr. Munyemana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kirehe yavuze ko hari ingamba bafashe, ati: “Twebwe abakozi bo kwa muganga muri iki gihe, twafashe ingamba zirimo no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ubu dukomeza gusaba abakozi baba ab’Ibitaro, ab’Ibigo nderabuzima, gukomeza guharanira no kunoza serivisi duha abarwayi n’abagana serivisi zose dutanga mu bitaro no mu bigo nderabuzima.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kirehe bugaragaza ko abo imyirondoro yabo yamaze kumenyekana barimo abari abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe mu bigo by’ubuvuzi byo mu Karere ka Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari abagera kuri 18.
Kuri ubu mu Karere ka Kirehe hari Ibitaro bimwe bw’Akarere ka Kirehe n’Ibigo nderabuzima 19.






















