Murekatete Angelique wari ifite imyaka 14 yarokotse wenyine mu muryango w’abana barindwi (7) bavukanaga, avuga ko Jenoside yabaye azi ubwenge ku buryo hari byinshi yabonaga asobanukiwe ku itotezwa ry’Abatutsi mu mashuri n’ahandi kuko yigaga mu mwaka wa Karindwi.
Ubuhamya bwe bw’urugendo rwo kurokoka yabutanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2026, ubwo ku musozi wa Maranyundo uherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe kuri uwo musozi.
Murekatete wabuze benshi mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka mu bimenyetso by’umugambi wa Jenoside, yagize ati: “Twe murugo iwacu n’aho twari dutuye kuva 1992 twatangiye kwicwa. Nyuma gato haboneka agahenge tugaruka murugo dusanga amabati yari ku nzu yacu barayatobaguye turayahoma. Bigeze mu 1994 ku itariki 6 Mata indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, noneho dutangira kwicwa mu buryo bweruye.”
Murekatete kandi ngo ntiyakwibagirwa ubukana n’ubugome Jenoside yakoranywe, ati: “Nabonye impinja zicagagurwamo ibice, aba mama bapfaga bahamagara abana babo. Naje guhungira ku kiliziya naho abicanyi barahadusanga duhungira mu rufunzo haniciwe imbaga y’Abatutsi.”
Yifuza kandi ko abagize uruhare muri Jenoside bakwiye gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Ati: “Icyifuzo dufite, abakoze Jenoside bakatwicira abantu bakatubwiye aho babashyize tukabasha kubaherekeza, no kubashyingura mu cyubahiro. Turasaba kandi n’ababana n’abakoze Jenoside kubaganiriza bakabasha kuduha amakuru yaho imibiri y’abacu iherereye.”
Mu butumwa yagejeje ku bari ku musozi wa Maranyundo mu gikorwa cyo Kwibuka, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yagize ati: “Nihanganishije kandi nkomeje mwe mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu buhamya bwa Murekatete Angelique tumaze kumva, harimo amasomo menshi, hari ibyo kubwigiraho. Kumva ubuhamya byomora ibikomere, ikindi birigisha abakiri bato. Gutanga ubuhamya kandi bifasha mu kurwanya abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umusozi wa Maranyundo wahungiyeho Abatutsi benshi bari batuye muri Segiteri Maranyundo ndetse n’abavaga mu bice bitandukanye biwukikije bagamije kwihuriza hamwe ngo birwaneho nubwo bitabahiriye bakahicirwa n’bicanyi barimo n’ingabo zari iza Leta.









