MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bwa mbere i Rwamagana hibutswe imiryango irenga 500 yazimye muri Jenoside

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
17/05/2026

Mu Karere ka Rwamagana kugeza ubu habarurwa imiryango 548 yazimiye burundu, abari bagize iyi miryango bose bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 16 Gicurasi, ni umunsi i Rwamagana wahariwe kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko imiryango yazimye.

Muri aka Karere kugeza ubu hari imiryango 548 yari igizwe n’abantu 2,451, iyi miryango yari igizwe n’abagore, abagabo abagore n’abana bose bishwe ku buryo nta muntu n’umwe wasigaye mu bawukomokaho.

Visi Perezida wa Sena Amb. Nyirahabimana Solina wifatanyije n’abanyarwamagana bo mu Murenge wa Rubona mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, yavuze ko aya ari amateka mabi y’Igihugu kandi akwiye gushingirwaho hamaganwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati: “Iyo tubonye iyi mibare (y’imiryango yazimye) bitwereka neza ubukana Jenoside yakoranwe, iyo imiryango ijya kuzima bigaragara ko hari harabayeyo umugambi wo kurimbura no kumaraho biba ku miryango imwe, iyindi Inkotanyi ziragoboka”

Umunyamabanga mukuru wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu ni Mujyambere Jean Louis de Montfort yibukije ko iyi miryango yazimye yibukwa kugira ngo hasubizwe agaciro abishwe, yakomeje agira ati: “Kwibuka ni ukurinda ukuri kw’amateka no kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwaka ni intambwe ikomeye cyane kuko nibwo bwa mbere iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye gikozwe ku rwego rw’Akarere”

Ibi bisobanuye ikintu gikomeye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu midugudu aho abantu bari batuye hagati y’abaturage, bityo Kwibuka bigafasha gusobanukirwa neza amateka y’aho abantu batuye kandi bigatuma bafata inshingano zo kuyasigasira.

Imibare itangazwa n’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko mu karere kose hari imwe mu mirenge yagize imibare myinshi y’imiryango yazimye kandi nabyo bifite aho bihuriye n’itegurwa, icengezamatwara byakozwe kugira ngo hazakorwe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byahujwe byari amakomine bikabyara Akarere ka Rwamagana, harimo icyari Komine Bicumbi, ubu igice kinini kiri mu mirenge ya Gahengeri, na Rubona, na Nzige, iyi Komine Bicumbi yayobowe na Burugumesitiri Semanza Laurent wari inshuti ya Habyarimana cyane akaba yari afite urugo muri Gahengeri, ndetse Interahamwe zo muri ibi bice zitorezaga inyuma y’ibiro bya Komine (ahakorera Umurenge wa Nzige) ibi bigasobanura impamvu mu mirenge itatu iza ku isonga mu kugira imiryango myinshi yazimiye harimo iyo muri Bicumbi.

Umurenge wa Gahengeri niwo ufite imiryango myinshi yazimye kuko habarurwa imiryango 113 yari igizwe n’abantu 449, Umurenge wa Rubona ukirikiraho nawo ufite imiryango 84 yazimye ikaba yari igizwe n’abantu 362, naho uwa gatatu ni Gishari ifite imiryango 67 yari igizwe n’abantu 275.

Mu Rwanda hose hamaze kubarurwa imiryango yazimye 15,593 yari igizwe n’abantu barenga ibuhumbi 68.

Mbere yo kujya mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, habanje gushyirwa indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Sovu rushyinguyemo abagore n’abana
Visi perezida wa Sena Amb.Nyirahabimana Solina yunamira abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Sovu

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ni 83%
Inkuru z'ingenzi2

Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ni 83%

30/10/2026
Nyagatare: Ibiti by’imbuto ziribwa bisaga ibihumbi 10 bigiye guterwa mu bigo by’amashuri
Ibidukikije

Nyagatare: Ibiti by’imbuto ziribwa bisaga ibihumbi 10 bigiye guterwa mu bigo by’amashuri

29/10/2026
Koperative ‘Girubuzima Sake’ igeze ku mutungo wa miliyoni 100Frw
Inkuru z'ingenzi2

Koperative ‘Girubuzima Sake’ igeze ku mutungo wa miliyoni 100Frw

27/10/2026
Kirehe: Njyanama yemeje ko ubutaka 86 bwari bugenewe amarimbi buhindurirwa imikoreshereze
Amakuru

Kirehe: Njyanama yemeje ko ubutaka 86 bwari bugenewe amarimbi buhindurirwa imikoreshereze

26/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abo twaririmbanaga muri korari nibo bayoboye igitero kishe umuryango wanjye-Ubuhamya bwa Kantengwa w’i Kiramuruzi

Abo twaririmbanaga muri korari nibo bayoboye igitero kishe umuryango wanjye-Ubuhamya bwa Kantengwa w'i Kiramuruzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU