Mu Murenge wa Nasho, umugabo witwa Nzabandora Claude yakubiswe icupa mu nda no mu mutwe, ahita apfa.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2020, bitewe ngo nuko atari yumvikanye na nyir’akabari ku nyemezabwishyu yari amuhaye.
Aya makuru muhaziyacu.rw imaze kuyahamirizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho Nzirabatinya Modeste, avuga ko byabereye mu isantere ya Murindi, mu Kagari ka Rugoma, n’uko byagenze.
Yagize ati: “Ni abantu barwaye bapfa facture (inyemezabwishyu), Nyir’akabari witwa Hakizimana Jean de Dieu, yashwanye n’umukiriya witwa Nzabandora Claude. Byatangiye kare kuko bafunze akabari nka saa sita z’ijoro bagumamo ari babiri baharira, yamukubise icupa saa cyenda (zo mu rukerera), uwo mugabo aradandabirana, asohoka mu kabari yigenza ariko ageze hanze yikubita hasi, Abanyerondo ni bo bamuteruye bamujyana kwa muganga ariko agerayo yashizemo umwuka.”
Nzabandora Claude wakubiswe icupa nyuma agapfa yari umugabo w’imyaka 30, ufite umugore n’abana. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho bwemeza ko nta makimbirane yari asanzwe azwi afitanye n’uwamukubise icupa.
Gitifu Nzirabatinya uyobora Umurenge wa Nasho avuga ko ibintu byo guhungabanya umutekano muri ubu buryo bitari bisanzwe, ngo hakaba hagiye kubaho guhumuriza abaturage.
Ati: “Ubu tugiye guhumuriza abaturage ntunabigishe, ntabwo ari ibintu dusanzwe tubona iwacu, ariko abantu bakwiye kunywa mu rugero kandi bagiranye ikibazo nta mpamvu yo kurwana kandi hari ubuyobozi, bakatwiyambaje tukabafasha.”
Nzabandora Claude wapfuye umurambo we uri gukorerwa isuzuma ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi, mu gihe uwamukubise icupa (Hakizimana Jean de Dieu) we yashyikirijwe ubugenzacyaha kuri Sitatiyo ya RIB Nasho.






