Nyuma y’uko Akarere ka Kirehe gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba kemejwe nk’umwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu guteza imbere aka Karere hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye.
Umujyi wa Nyakarambi ugizwe n’ibice by’Imirenge ya Kigina na Kirehe, uretse kuba utuwe, ni naho hari Isantere y’ubucuruzi nini, Ibiro by’Akarere ka Kirehe n’ibindi bigo bitanga serivisi ibya Leta n’ibyigenga, Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Gare ya Nyakarambi, Isoko rya Nyakarambi, Urwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’akarere ka Kirehe, Ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, ibikorwa bitandukanye by’abikorera nk’amahoteri, Agakiriro k’Akarere ka Kirehe n’ibindi.
Kuri ubu umujyi wa Nyakarambi ari na wo ufatwa nk’umujyi mukuru w’Akarere ka Kirehe utuwe n’abagera ku bihumbi 25.
Hari intego y’uko mu mwaka wa 2035 uyu mujyi uzaba utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 100,000 naho mu mwaka wa 2050 bikaba biteganyijwe ko hazaba hatuwe n’abaturage ibihumbi hagati ya 250 na 300; kandi batuye mu buryo bugezweho hakoreshejwe ubuso buto.
MUHAZIYACU yabegeranyirije amafoto agaragaza ibice bitandukanye bigize Umujyi w’Akarere ka Kirehe ahazwi nk’i Nyakarambi, uri gukura waguka ari na ko utera imbere mu bikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, imiturire, amahoteri n’ibindi.
Inkuru yanditswe na Ndayizeye Pierre



































