Mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’iyahoze ari Komine Rusumo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bwasabye abakozi bo mu Karere ka Kirehe kwirinda amacakubiri no kunyomoza abashaka gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa 30 Kamena, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, abakozi bako, abo mu nzego z’umutekano n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 12 igize Akarere ka Kirehe bakoze igikorwa cyo kwibuka abakozi b’iyari komine Rusumo mu 1994[Ubu habaye Akarere ka Kirehe] bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabimburiwe n’urugendo bakoze bava ku biro by’Akarere ka Kirehe berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirehe i Nyakarambi, ahashyinguye mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 12.
Ku rwibutso rwa Kirehe hari kuba igikorwa cyo #Kwibuka29 abari abakozi b'iyahoze ari Komine Rusumo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabanjirijwe n'urugendo ruva ku biro by'Akarere ka Kirehe berekeza kuri uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi isaga ibihumbi 12. pic.twitter.com/DsJM8NCxBL
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) June 30, 2023
Kuri uru rwibutso ni ho hakomereje gahunda, ahagarutswe cyane ku mateka arimo kuba iyari Komine Rusumo mu 1994 yari iyobowe na Burugumesitiri witwa Gasumbitsi Sylvestre wabaye ku isonga ry’ubwicanyi bwakozwe muri aka Karere, aho yashishikarije abicanyi kwica abatutsi ndetse na we ubwe agatanga urugero rubi.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Kirehe Hakizimana Charles yagize ati: “Umukoresha akenshi imbere y’abakozi, ahenshi afatwa nk’umubyeyi ariko biratangaje biranababaje cyane kubona aho umubyeyi yihekura, ibyo ni byo byabaye muri iyi Komine aho abakozi bagera ku 8 ubwo turavuga abakoraga muri Superefegitura ya Kirehe na Komine Rusumo bishwe bazira ko ari Abatutsi.”
Yavuze ko muri Komine Rusumo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe cyane hagati y’amatariki 11 kugeza kuri 30 Mata mu 1994; kuko mu mpera za Mata aribwo Inkotanyi zari zatangiye kugera muri Komine Rusumo zitangira gutabara no kurokora Abatutsi bicwaga no guhagarika Jenoside; ashimira cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nduwimana Bonaventure, Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kirehe yabwiye abakozi bo mu Karere ka Kirehe ubu ko hari ibintu by’ingenzi bakwiye kwitaho, ati: “Nk’abakozi b’Akarere uyu munsi, abo twibuka bari imbaraga z’Igihugu bakagombye uyu munsi kuba bari guha serivisi abaturage ariko ntibariho, ariko twebwe turiho ni wo mwenda tubafitiye wo kubibuka, kongera kubaha agaciro, no gufata umwanya wo kuvuga ngo ibyo byose bibi ntibizongere kubaho ukundi, tukumva ko turi umwe, tugomba gukorera hamwe no gukorera Igihugu cyacu tutizigamye.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe we yagize ati: “Mu kazi kacu dukora buri munsi, waba ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, imibereho myiza n’ibindi byose, mu nshingano zacu ni uguhora duharanira ko Jenoside itazongera, turwanya ingengabitekerezo yayo, no kumenya kunyomoza abahakana n’abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwa kundi uba upanga ibikorwa, upange na gahunda y’ibiganiro bya Ndi umunyarwanda mu baturage; kubera ko twese mu byo dukora byose aya mateka aratureba.”
Muri iki gikorwa IBUKA yasabye Akarere ka Kirehe ko ku cyiciro cy’Akarere ka Kirehe hagenwa ahantu hakandikwa amazina y’abari abakozi ba Komine Rusumo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaherwa ku mazina y’abagera ku 8 bamaze kumenyekana kugeza ubu; n’ubufatanye mu gukomeza gushakisha amakuru ku mibiri y’Abatutsi bishwe kugeza ubu itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.







