Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bemeza ko kudacyahana binyujijwe mu nteko z’abaturage byatumye amakimbirane yo mu miryango yiyongera.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021 mu nteko y’abaturage yabereye mu Mrenge wa Musaza mu Kagari ka Mubuga.
Bamwe mu baturage bayitabiriye bavuga ko bayitezemo ibisubizo by’ibibazo byari bibugarije harimo nko gukemura amakimbirane mu miryango ndetse no kurushaho gusobanukirwa gahunda za leta zigezweho nabo bakagira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa.
Inteko z’abaturage zari zimaze umwaka n’amezi atandatu zidakorwa, ni kimwe mu byo abaturage bemeza ko cyafashije ingingo nyinshi zatumye amakimbirane yo mu miryango yiyongera.
Mukamurenzi Joseline utuye mu Mudugudu wa Kanombe mu Kagari ka Mubuga yagize ati “Ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo cyariyongereye, ariko ubu aho bafunguriye inteko tugiye kuganira ku bibazo bitureba, kuko mbere iyo hari uwagiraga ikibazo cyangwa agateza umutekano mucye mu rugo rwe yagaragazwaga mu nteko, nayo ikemeza ko asurwa”
Hari undi muturage wemeza ko inteko z’abaturage mbere zari ibisubizo ku bibazo by’abaturage ndetse zigafatirwamo imyanzuro yafashaga abaturage kurushaho kwitwararika.
Habiyaremye Jean Paul yagize ati “Icyo inteko zari zidifashije iyo umuntu yahuraga n’ikibazo abaturage bose barateranaga bakagishakira igisubizo, nk’ibi by’amakimbirane mu miryango byari byaragabanyutse none ubu byongeye kwiyongera kuko abantu batari bakibona aho bahanurirwa ngo berekwe umurongo muzima”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko inteko ari ibisubizo by’ibibazo by’abaturage, ariko ku kijyanye no kwiyongera kw’amakimbirane mu muryango nta bushakashatsi bwakozwe.
Yagize ati “Ntabwo turakora imibare ngo tuvujye ko byongereye cyangwa ko byagabanyutse, gusa ibyo bibazo by’amakimbirane mu muryango birahari, gusa nta sesengura twakoze ku murenge n’utugari ngo turebe ko byongereye”
Muri iyi nteko y’abaturage hafashwe umwanzuro ko nyuma y’ukwezi kumwe, abaturage bose bazaba barangije kwishyura mituweli ku kigero cyi 100%.
Uyu Murenge wa Musaza uri ku mwanya wa 12 mu mirenge 95 igize intara y’Iburasirazuba ifite abaturage benshi bamaze gutanga mituweli, Akarere ka Kirehe muri iyi ntara kari ku mwanya wa mbere mu turere turindwi dufite abaturage benshi bamaze gutanga mituweli ya 2021/2022.








