Bicamumpaka Jean Sauveur ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45, kuri ubu avuga ko amaze gutera imbere mu buryo bugaragara aho nibura asigaye akoresha abakozi barenga 80 mu murima we wa kawa; akinjiza arenga miliyoni enye, iyo yejeje byose abikesha igihingwa cya kawa.
Ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere yabugarutseho ku wa 4 Nyakanga 2025, ubwo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza haberaga ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo kwibohora.
Agaruka ku buhamya bwe, Bicamumpaka agaragaza ko yahoze ari umukene mubi, umwe washyirwa mu rwego rw’abatindi, gusa mu mudugudu haje igikorwa cyo gutererwa igihingwa cya kawa, ni igikorwa cyarimo kigirwamo uruhare n’ingabo z’Igihugu.
Kubera imyumvire bamwe mu baturage bari bafite, batangiye kwanga ko ingabo zabaterera kawa mu mirima yabo bakeka ko nyuma yo kuzihatera imirima izaba ibaye iya Leta.
Bicamumpaka nk’umwe wari umukuru w’umudugudu yaje gushira ubwoba abimburira abandi kwemera ko bamuterera ibiti bya kawa mu murima we. Byarahinzwe ariko nyuma yaho ubuzima bwabaye bubi kurenza uko bwari bumeze mbere.
Yagize ati: “Mbere nahingaga ibigori ndetse n’ibishyimbo ariko ari ibyo kurya gusa, ubwo rero bakimara kunterera kawa mu murima inzara yakomeje kuba nyinshi kurushaho kuko na bya bigori ntari nkibihinga.”
Kubera ko imbaraga ze yazishyiraga mu gukorera abandi (ibyo yita guca inshuro) ikawa ye ntabwo yayitagaho uko bikwiye, ari nayo mpamvu yagiye kuyeza agakuramo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60. Icyo gihe ubuyobozi bw’Akagari bwamushyize ku rutonde rw’abantu bafata nabi ikawa, baramuhamagaza bamugira inama; bamwereka ko kawa ayitayeho yamuzanira ubukire.
Yaraje ashyira mu bikorwa inama yagiriwe n’ubuyobozi kimwe mu byatumye ku yindi nshuro yasaruyemo amafaranga agera mu bihumbi 800Ftw, yongeye akuramo miliyoni n’igice irenga. Uyu mwaka wa 2025 yemeza ko yakuyemo arenga miliyoni enye. Ikindi ashimangira ko zamukijije.
Ati: “Natangiye buke buke, gusa ubu ibikorwa birivugira. Mbere nakuyemo amafaranga make cyane kuko ntahakoreraga neza. Nyuma naje guhindura intekerezo nkorera kawa mba nkuyemo ibihumbi 800, ku yindi nshuro nakuyemo miliyoni irenga. Nongeye kweza neza miliyoni n’igice. Uyu mwaka nakuyemo miliyoni 4 zirenga. Ubu nanjye ndi umukire mu bandi.”
Bicamumpaka yemeza ko kuri ubu akoresha abakozi barenga 80 kandi akabahemba umunsi ku wundi, mu gihe kera ariwe wakoreraga abandi ntabwo agahembwa intica ntikize.
Ati: “Ubu nsigaye nkoresha abakozi basaga 80 nkoresha buri munsi kandi bagahembwa. Ubu nsigaye ndi mwarimu, ndigisha nkangurira abaturage guhinga kawa. Ubu ndi umugabo wigize udasabiriza kandi ibikorwa birivugira.”
Mu Karere ka Kirehe kawa ihinze ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi bitatu, mu gihe habarurwa ibiti bya kawa 8,088,849. Hakaba habarurwa n’inganda zigera kuri enye zitunganya umusaruro wa kawa.







