Mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 24 Mata, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba komine Rusumo na superefegitura ya Kirehe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi abakozi.
Muri iki gikorwa abayobozi bafashwe umwanya wo kwibuka, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirehe i Nyakarambi, ahashyinguye mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 12.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Bonaventure Nduwimana, yavuze ko kwibuka abari abakozi bazize Jenocide yakorewe Abatutsi, bikwiye kuba umwanya wo gusubira inyuma bakareba ariko bigira ku mateka kugira ngo ibyabaye bitazasubira,anasaba abakozi gukomeza gukora ibyiza anasaba ko abazi amazina y’abari abakozi bishwe bayaharagaza arinako amazina yabo yagira aho yandikwa.”
Ati: “Turibuka abari abakozi ba ba komine Rusumo nicyari superefegitura ya Kirehe ariko tubibuka tubasaba kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho,ariko birakenewe ko ababa bazi amazina y’abakozi yayatubwira kandi twifuza ko hashyirwaho urukuta ruriho amazina yabo nibigwi byabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yihanganishije abo imiryango yari ifite abakozi bakoraga mu yahoze ari komine Rusumo na superegiture ya Kirehe bishwe muri Jenoside yabakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze kandi ko biteganyijwe ko amazina ndetse n’ibiranga abari abakozi bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kizashyirwa ku karere.
Ati: “Muri gahunda dufite nuko ku karere duteganya kuhashyira ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside ndetse n’amazina y’abari abakozi ba komine Rusumo na superegiture ya Kirehe.”
Amazina y’abari abakozi ya komine Rusumo na superefegiture ya Kirehe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi amaze kumenyekana ni 10 ariko hari gushakishwa andi mazina y’abandi bakoraga imirimo itandukanye muri aka karere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.














