Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabye abaturage kujya bakora siporo, bita cyane no ku kugaburira abana babo indyo yuzuye nka bumwe mu buryo bwabafasha kurwanya ibibazo by’imirire mibi n’igwingira bikigaragara muri imwe mu miryango.
Kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare habaye igikorwa cya siporo rusange cyahuje abaturage biganjemo urubyiruko, abakozi ba Leta ndetse n’abikorera bo mu Mujyi wa Nyakarambi; ikaba yari igamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Muri siporo rusange bazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Nyakarambi basoreza mu busitani buri ku karere ahatangiwe ubutumwa butandukanye, burimo n’uburyo abayitabiriye bategura ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye.
Akarere ka Kirehe kuri ubu gafite abana bari munsi y’imyaka itanu basaga 50,200, muri bi abari munsi y’imyaka ibiri ni 6,246. Muri abo bana bose, abangana na 0.1 % aribo 63 nibo bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi, naho abangana na 32.3 % bakaba aribo bafite ikibazo cy’igwingira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabwiye ababyeyi bitabiriye siporo rusange ko bagomba gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza, abasaba kandi kwita ku mirire y’abana babo.
Yagize ati: ”Murabizi ko imirire mibi iri mu bituma iterambere ryo mu Karere kacu ka Kirehe ritangenda neza, mwite kuri siporo cyane kandi mwibuke no kwita ku ifunguro mufata. “
Uyu muyobozi yagarutse ku byo ababyeyi basabwa gukora mu ngo zabo, agaragaza ko bagomba kwita ku mirire y’abana babo babategurira indyo yuzuye.
Ati: ”Ababyeyi mwite cyane ku bana banyu, mubategurire indyo ibafasha gukura neza no kugira imbaraga, kimwe mu bituma abana bakurana imbaraga nkeya ni ukurya indyo ituzuye, bityo rero mumenye ko ari inshingano zanyu kwita ku mirire y’abana banyu mukamenya ko babashije kubona ifunguro ryuzuye.”
Nzirabatinya yavuze ko igikorwa cya siporo rusange ari ingirakamaro mu buzima bwa buri umwe wese uyikora, avuga ko kandi uyikoze kenshi bituma ubuzima bwe bukomeza kumera neza; agahorana n’imbaraga mu byo akora.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu babyeyi bitabiriye iki gikorwa cya siporo rusange bavuga ko usibye siporo bakoze banatahanye inyigisho z’uko bakwita ku bana babo babategurira indyo yuzuye.
Twagirimana Eric umubyeyi utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: ”Umuyobozi yatubwiye ibintu by’ingenzi, kuba naje muri iyi siporo sinavuga ko nta kamaro byangiriye, nakoze siporo kandi nahumviye n’inama y’uko ngomba gutegura indyo yuzuye igomba kumfasha no gufasha umuryango wanjye kugira ubuzima bwiza.”
Aline Nyiraneza na we ati:”Nishimiye cyane iki gikorwa cya siporo rusange cyakorewe hano, ndumva naruhutse kandi ningera murugo ndatangira gushyira mu bikorwa ibyo umuyobozi yadusabye, ndategura ifunguro ryuzuye kandi ibi nzakomeza kubikora kugira ngo ndinde abana banjye guhura n’ikibazo cy’igwingira.”
Siporo rusange yari ifite inganyamatsiko yiswe”Dukore siporo turwanya imirire mibi mu bana” yabereye mu Karere ka Kirehe yitabiriwe n’abarenga 200 harimo urubyiruko, abakuze, abakozi ba Leta n’abikorera bose baherereye muri aka Karere.
Inkuru yanditswe na Joseph Nshimiyimana











