Mu Karere ka Kirehe bari kwitegura gushyira mu bikorwa gahunda nshya y’igihugu yo kwivana mu bukene mu buryo buryambye hakurikijwe ingamba zihari zo gukurikirana umuturage ukennye, agafashwa guhindura imyumvire kugira ngo yikure mu bukene mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Kuri uyu wa 18 Mata, mu Karere ka Kirehe habaye amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye na ‘LODA’ mu rwego rwo gushaka icyakura abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye.
Aya mahugurwa yari agenewe abayobozi mu nzego z’ibanze, mu rwego rw’akarere n’imirenge, ndetse n’inzego z’abikorera.
Ubusanzwe mu Karere ka kirehe abaturage bafashwaga hashingiwe ku byiciro by’ubudehe nk’uko yari gahunda y’igihugu, abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere bagafashwa kubona imirimo y’amaboko nka ‘VUP’ n’zindi serivisi zatangwaga, harimo kubaha amatungo n’ibikoresho by’imyuga.
Gusa mu kwezi kwa Nyakanga 2023 hazatangira gufashwa abaturage batoranyijwe, aho bazanya basinya imihigo y’uko baziteza imbere mu gihe bazajya bafashwa kwikura mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri, hanyuma umuturage akabyaza umusaruro ibyo azaba yarahawe muri iyo myaka ibiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko abaturage bakwiriye guhindura imyumvire bakumva ko bakwiriye kurandura ubukene kandi bakabikora mu buryo burambye.
Yagize ati: “Uburyo bushya bugiye gutangira bwo gufasha umuturage kwikura mu bukene mu buryo burambye ni ikintu cyiza, turasabwa twese mu nzego dukoreramo guhugura umuturage wafashwaga guhindura imyumvire, ariko bidakuyeho ubufasha azajya anahabwa, kugira ngo yikure mu bukene mu buryo burambye kandi ibi bikazamufasha kwiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze badakwiye gutangaza gahunda nshya yo gufasha umuturage mu bukene uko itari, ahubwo bakwiye kumva neza icyo igamije ari ugushaka ko umuturage yikura mu bukene by’igihe cyose, ibyo yahawe cyangwa yafashijwe bikamufasha kwiteza imbere atera intambwe idasubira inyuma.
Umukozi wo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Emmy Ntwari Sibomana yatangaje impamvu aya mahugurwa yateguwe nicyo agamije mu rwego rwo gukura abaturage mu mu bukene mu buryo burambye.
Yagize ati: “Ubundi hashize imyaka myinshi Leta y’u Rwanda ishyira uburengezi bw’umuturage, uri mu cyiciro cya mbere avuzwa, ahabwa imirimo gusa ukabona nta gihinduka, gusa nanone umuturage yafashijwe kubona ibimutunga gus,a turashaka ko noneho binyuze muri gahunda nshya yo gufasha umuturage mu buryo burambye, umuturage azajya ahabwa imyaka ibiri yo kumwitaho afashwa kwiteza imbere no guhanga ibimukura mu bukene mu gihe cyose ibi akabikorerwa mu myaka ibiri.”
Uburyo umuturage watoranyijwe azajya afashwa kwikura mu bukene mu buryo burambye azajya akurikiranwa imibereho ye ya buri munsi, hazakomeza gufashwa abafite ubumuga budakira, abana b’imfubyi bibana ndetse n’abageze mu zabukuru bigaragara ko batagifite imbaraga zo gukora, noneho abafite imbaraga zo gukora bagafashwa mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse bakanagirwa inama yo kwihuriza mu matsinda kugira ngo babashe no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye babashe kwikura mu bukene burundu.
Uyu munsi mu Karere ka Kirehe abari basanzwe bafashwa na Leta hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe (abari mu cyiciro cya mbere), imiryango 3,200 yafashwaga ubuzima bwose bahabwa inkunga y’ingoboka, abaturage 2,663 bafashwaga kubona akazi k’imirimo y’amaboko (VUP), abari barahawe akazi ko gukora mu mihanda 1,401 ndetse hakaba n’abandi 1,231 bakora mu ngo mbonezamikurire.
Nyuma yo guhabwa akazi kandi bamwe mu baturage bafashwaga no kubona amatungo, amagufi cyangwa amaremare yabafashaga kwikura mu bukene, ndetse no gufashwa kubona ibikoresho by’imyuga no kubahugura uko babyaza umusaruro ibyo bikoresho.







