MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abatuye i Musaza beretse Ubuyobozi ibibazo bwabakemurira

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
17/01/2024

Muri gahunda yihariye abayobozi barimo yo kwegera abaturage kugira ngo babumve banabakemurire ibibazo, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musaza bagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ibibangamiye iterambere ryabo birimo ibishingiye ku butaka, n’amazi n’amashanyarazi bidahagije.

Ni muri gahunda y’iminsi 10 yatangiye ku itariki 10 izageza kuri 19 Mutarama 2024, binyuze muri iyi gahunda yihariye aho abayobozi bagera muri buri kagari kugira ngo bumve banakemure ibibazo by’abaturage.

Mu Murenge wa Musaza, abaturage bageje ku muyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno bimwe mu bibazo bibabangamiye.

Zaninka Gloriose wo mu Mudugudu wa Gatwe I, Murenge wa Musaza  w’imyaka 73 yagize ati: “Mfite abana batanu, bose nabahaye ubutaka bwo guhinga ariko bari ku cyemezo cyanjye cy’ubutaka nanditseho njye n’umugabo wanjye witabye imana, ubu ikibazo nagize ni icyo gushaka icyemezo cyanjye cy’ubupfakazi, n’uko ba bana buri wese azagira icyangombwa cye ku buryo ashobora no kugana banki akagitanga nk’ingwate.”

Bavakure Zacharie wo mu Murenge wa Musaza ati: “Hari ibyo tumaze kugeraho mu Murenge wa Musaza ariko hari n’ibyo tugikeneye kuko hari imidugudu idafite amazi, hari idafite umuriro w’amashanyarazi kandi aho wageze byagaragaye ko biteza imbere.”

Uwanyirigira Violette wo mu Mudugudu wa Gatwe II, mu Kagari ka Musaza ati: “Nko mu mudugudu ntuyemo dufite robine imwe gusa kandi nabwo mu gihe cy’icyanda tubura amazi cyane, ugasanga ibibido biratonze, tukirirwa ku mugezi kubera amazi make, ubwo rero ni ikibazo twifuza ko ubuyobozi bwatuvuganira amazi tukayabona ahagije.”

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko muri iyi gahunda yihariye yo kwakira no gukemura ibibazo  by’abaturage hari ibyo basanga ‘byari byarahawe umurongo gusa bitarakemuka, na bimwe umuturage akomeza yumva ko ari ikibazo atarasobanuriwe neza kandi bisa nk’ibyakemutse ariko hari n’ibindi bibazo ubona basanga bimaze igihe’.

Agaruka ku bibazo bamwe mu batuye mu Murenge wa Musaza bagaragaje yagize ati: “Hari nk’ibyagaragajwe by’abagiye batanga ibikoresho byo kubaka utugari bimaze imyaka bitarakemuwe,  hari byinshi twahaye umurongo n’ibindi tuza gukomeza gukurikirana n’ibyo twakemuye, hari ibisaba kujya mu nkiko, gukurikirana  bamwe mu baturage usanga bateza amakimbirane ni byo byagiye bikemuka.”

Yakomeje agira ati: “Mu bibazo rusange  hari ikijyanye n’umuriro, abasaba ufite ingufu wa ‘Tri-phasie’ ubu yatangiye gushyirwaho, hari abasaba ko babona umuriro, hari abari muri metero 40 uvuye ku ipoto abo bo ni gahunda dusanzwe dukora yo kugenda dutanga umuriro ariko hari n’abandi usanga mu bice bimwe na bimwe by’imidugudu umuriro utageramo; byo turateganya kubishyira mu mushinga turimo dukoraho na REG kugira ngo tugeze umuriro ku baturage benshi bashoboka.”

Ku bijyanye n’ahataragezwa amazi meza n’aho ari adahagije Meya Rangira yagaragaje ko umurongo watanzwe ari uw’uko abatekinisiye baza bakareba ahashoboka kujya amavomo nayo akongerwa.

Naho ku bibazo bijyanye n’ubutaka yagize ati: “Bamwe badafite ibyangombwa, hari bamwe bafite ubutaka bwanditse kuri Leta nabyo twagiye tubiha umurongo cyane cyane ko n’ubu turi mu bukangurambaga bwo kwandika ubutaka.”

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Musaza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Niba hari impinduka ushaka mu buzima bwawe tangira nonaha – Meya Nyemazi 

Niba hari impinduka ushaka mu buzima bwawe tangira nonaha - Meya Nyemazi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU