Abaturage bo mu Kagari ka Kazizi mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe batangiye kubaka ibiro by’akagari kabo banafata ingamba zo kugira ngo iyi ntego igerweho.
Biyemeje kwegeranya amafaranga yo gukomeza ibikorwa, gukora umuganda inshuro nyinshi mu kwezi kugira ngo bazagatahe muri Kamena.
Kuri uyu wa 23 Gashyantare, umuganda rusange usoza uku kwezi wabereye ahatangiye kubakwa ibiro by’aka kagari, nyuma yo kubona ko agasanzwe katari kajyanye n’igihe cy’iterambere bagezemo.
Ni umuganda witabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, n’inzego z’umutekano kugira ngo bafatanye n’abaturage mu gikorwa batangiye mu ntangiro z’uyu mwaka, nk’umwe mu mihigo abaturage batuye muri aka kagari bihaye.
Aho umuganda wabereye mu Mudugudu wa Gahomvo abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bafite gahunda zo kwesa umuhigo bagaragaza akagari kari kubakwa muri uyu mwaka kugira ngo babigereho bagakoresha ubwitange.
Rwagasana Innocent yagize ati: “Akagari twakoreragamo kari gatoya kandi tukabona gashaje, twiyemeje gukomeza gushyira hamwe amafaranga tukubaka akagari kuko aka ntikari katubereye.”
Uzabakiriho Gapitorine nawe ati: “Turi kubaka akagari kacu uyu munsi, twese dufatanyije nk’abaturage tuzajya dukomeza kuza kunagaho itafari mpaka akagari kacu kuzuye muri uyu mwaka.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyamugari Karahamuheto Claudius yavuze ko inyubako y’Akagari ka Kazizi yari ishaje avuga ko abaturage bafite gahunda yo kwesa umuhigo wo gutaha iyi nyubako muri uyu mwaka.
Yagize ati: “Aka Kagari kari kubakwa mu buryo bw’umuganda, birumvikana ko hari imirimo y’amaboko abaturage bikorera bo ubwabo ariko hari n’ibikoresho bigurwa, icyo gihe rero nabwo abaturage bitewe n’ubushobozi bwabo bagenda kubushake batanga amafaranga ariyo agura ibikoresho byo kubakisha.”
Karahamuheto asoza yavuze ko hashyizweho umukozi uhembwa kuri aka kagari kugira ngo akurikirane ibikorwa byo kubaka bityo abaturage bakaba bakora umuganda inshuro nyinshi kuri iyi nyubako kugira ngo kazabe kuzuye muri uyu mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko Akarere kagiye gukurikirana iki gikorwa uko kigenda bagafasha aba baturage kwesa umuhigo bihaye.
Yagize ati: “Ubundi iyo abaturage batekereje igikorwa nk’iki cyo kwiyubakira akagari natwe nk’Ubuyobozi bw’Akarere tubashakira ibikoresho, iyo abaturage bagaragaje ubushobozi buke turabafasha, dukangurira n’abandi gutera ikirenge mu cyabo.”
Umuyobozi yakomeje avuga ko uyu muhigo abaturage bihaye ari urugero ku tundi tugari duherereye muri aka Karere mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere muri aka Karere, yavuze kandi ko abaturage bagaragaza ubumwe bashimirwa ku bikorwa bitandukanye bikorera.
Icyakoze nubwo abaturage bo mu Kagari ka Kazizi bafashe ingamba zo kwishakamo amafaranga bakaniyemeza gushyiramo imbaraga zabo ngo bakore igikorwa nk’iki, iyo abaturage bagaragaje imbogamizi Akarere kabasha gusoza igikorwa batangiye.
Mu rwego rwo kuvugurura inyubako z’utugari, Akarere ka Kirehe kafashije Akagari ka Gasarabwayi, Kagese n’ ahandi bagaragaje igikorwa nk’iki cyo kwiyubakira inyubako y’Akagari igezweho.
Akarere ka Kirehe kagizwe n’Utugari 60, imihigo yo kubaka cyangwa kuvugurura inyubako zatwo ikaba ikomeje.










